Chameleone arashinjwa guca inyuma umugore we akagirana urukundo rw'ibanga n'uwahoze ari Miss Uganda

Imyidagaduro - 07/10/2014 8:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Chameleone arashinjwa guca inyuma umugore we akagirana urukundo rw'ibanga n'uwahoze ari Miss Uganda

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Jose Chameleone aravugwaho ko yaba aca inyuma umugore we Daniella Atim Mayanja, akaba afitanye umubano wihariye n’umukobwa wahoze ari Miss wa Uganda witwa Flosha Mukasahaka, uyu bikavugwa ko anaba mu nzu yagenewe na Chameleone.

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda abivuga, Jose Chameleone ngo yaba abanye neza cyane n’uyu mukobwa wigeze guhiga abandi bakobwa bo muri Uganda akaba Miss w’iki gihugu, igihe kinini bakaba baba bari kumwe kandi bakaba bajya bagirana ibihe byiza ahantu hatandukanye ariko bigakorwa rwihishwa.

Uyu mukobwa aravugwaho kuba inshoreke ya Chameleone

Uyu mukobwa aravugwaho kuba inshoreke ya Chameleone

Urukundo rwa Chameleone n’uyu mukobwa usanzwe unakora iby’imideli, ngo rwaba rumaze igihe kuko guhera mu mpera z’umwaka ushize bari babanye neza cyane, ikigeretse kuri ibyo hari amakuru avuga ko inzu uyu mukobwa abamo yayishakiwe na Jose Chameleone ndetse akaba ari nawe uyimukodeshereza.

Chameleone na Daniella bafitanye abana batatu. Aha bari kumwe n'umwe mu bashumba b'itorero basengeramo

Chameleone na Daniella bafitanye abana batatu. Aha bari kumwe n'umwe mu bashumba b'itorero basengeramo

Si ubwa mbere uyu muhanzi avuzweho guca inyuma umugore we Daniella bamaze kubyarana abana batatu, inshuro nyinshi akaba avugwaho ko ararana n’abandi bakobwa mu gihe yagiye mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ndetse bikaba bijya  binavugwa ko benda gutandukana ariko bikarangira uyu muhanzi yemeje ko umubano we n’umugore we wifashe neza.

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...