Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda abivuga, Jose Chameleone ngo yaba abanye neza cyane n’uyu mukobwa wigeze guhiga abandi bakobwa bo muri Uganda akaba Miss w’iki gihugu, igihe kinini bakaba baba bari kumwe kandi bakaba bajya bagirana ibihe byiza ahantu hatandukanye ariko bigakorwa rwihishwa.
Uyu mukobwa aravugwaho kuba inshoreke ya Chameleone
Urukundo rwa Chameleone n’uyu mukobwa usanzwe unakora iby’imideli, ngo rwaba rumaze igihe kuko guhera mu mpera z’umwaka ushize bari babanye neza cyane, ikigeretse kuri ibyo hari amakuru avuga ko inzu uyu mukobwa abamo yayishakiwe na Jose Chameleone ndetse akaba ari nawe uyimukodeshereza.
Chameleone na Daniella bafitanye abana batatu. Aha bari kumwe n'umwe mu bashumba b'itorero basengeramo
Si ubwa mbere uyu muhanzi avuzweho guca inyuma umugore we Daniella bamaze kubyarana abana batatu, inshuro nyinshi akaba avugwaho ko ararana n’abandi bakobwa mu gihe yagiye mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ndetse bikaba bijya binavugwa ko benda gutandukana ariko bikarangira uyu muhanzi yemeje ko umubano we n’umugore we wifashe neza.
Manirakiza Théogène