Ese ingamba zo kurwanya urusaku rw'imizindaro ntizizabangamira imyidagaduro mu Rwanda?

Utuntu nutundi - 05/10/2014 3:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Ese ingamba zo kurwanya urusaku rw'imizindaro ntizizabangamira imyidagaduro mu Rwanda?

Tariki ya 17 nzeli 2014 nibwo kuri Hotel La Palisse hateranye inama yahuje ministeri y’umutekano,umujyi wa Kigali,amadini ndetse n’izindi nzego zitandukanye.Iyi nama yari igamije kwiga ku kibazo cy’urusaku ruterwa n’ibikorwa bitandukanye by’amadini ndetse n’imyidagaduro.

 Nk’uko byumvikanye mu biganiro n’ibitekerezo bitandukanye byatangiwe muri iyi nama,abayobozi batandukanye bavuze ko ari kenshi bakira ibirego by’abaturage binubira urusaku cyane cyane uruturuka mu nsengero zitandukanye aho bavuga ko uru rusaku rubabuza gusinzira ndetse rukanababangamira.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo ministiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana,umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana,Mayor w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba ndetse n’abayobozi b’amadini atandukanye hafashwe imyanzuro. Imwe muri iyo myanzuro ni:

  • Insengero/amatorero zidafite ibyangombwa byo gukora zigomba guhita zihagarara
  • Urusaku rurenga inzu ikoreramo urusengero runaka rugomba guhagarikwa ndetse hakanashyirwamo uburyo bwabugenewe butuma amajwi adasohoka(Sound Proof)
  • Amateraniro,ivugabutumwa bigomba gukorwa mu buryo ntawe bibangamira ndetse bigakorerwa ahantu habugenewe

 

Izi ngamba ntizireba amadini gusa ahubwo zireba n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro

N’ubwo muri iyi nama hibanzwe cyane ku bikorwa by’amadini atandukanye,ukurikije ibyabujijwe insengero usanga binareba ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.Ni kenshi usanga hirya no hino mu gihugu abantu bategura ibitaramo byo kwidagadura ariko kubera ikibazo cy’iterambere rusange ry’igihugu ritaragera aho buri gikorwa kigira ahantu hacyo habugenewe ugasanga bibaye ngombwa ko bibera ahantu hegereye abandi baturage kandi nta buryo bwabugenewe bwo gukumira amajwi(Sound Proof)buhari.

Ibi bikaba byarateye impungenge abantu batandukanye bakora muri ibi bikorwa by’imyidagaduro aho bafite impungenge ko baba bagiye kubikirwa imbehe dore ko kugeza ubu ntawe uzi uko hamenywa niba urusaku ari rwinshi cyangwa rutanbangamye.

Nyuma y’ibyemezo n’ingamba byafatiwe muri iyi nama,abantu batandukanye bagiye bagaragaza impungenge zirimo n’amikoro yo gushyiraho uburyo bubuza amajwi gusohoka mu nzu runaka aho bavuga ko ubu buryo buhenze ndetse butanoroshye kuba bwahita bushyirwa ahantu hose hakoreshwa imizindaro.

Ikindi cyagarutsweho cyane nyuma y’ibi byemezo ni ikibazo kigira kiti:Ese urusaku rwinshi ruzajya rupimishwa iki?Aha benshi bibaza niba hatazajya habaho kurenganya bitewe wenda n’izindi mpamvu z’abantu ku giti cyabo kuko nta gipimo runaka cy’urusaku rutagomba kurenzwa cyashyizweho dore ko gukoresha uburyo bwo gutangira amajwi ahantu hose hakoreshwa imizindaro bugoranye.

Ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo guteza urusaku nijoro mu buryo bubangamiye kandi bushobora guteza imvururu mu baturage ahanishwa igifungo kuva ku minsi 8 kugeza ku mezi abiri ndetse n’amande kuva ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibi.

Ese uretse insengero izi ngamba ntizizabangamira ibikorwa by’imyidagaduro binyuranye hitwajwe ikibazo cy’urusaku rw’imizindaro?

Robert Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...