Inyarwanda.com nk’urubuga rwanyu rusanzwe rubagezaho amakuru y’ibirori n’imyidagaduro itandukanye, tukaba twaratangiye gahunda yo kujya tubagerera ahaba habereye ubukwe butandukanye mu gihe ba nyir’ubwite bemera gusangiza abanyarwanda ibi bihe byabo bidasanzwe mu mafoto n’amashusho agaragaza udushya n’ibintu bidasanzwe biba byaranze ubukwe bwabo, dore ko nta bukwe busa n’ubundi kandi nta n’ubutagira umwihariko. Muri ubu bukwe tuzajya tubagezaho nyuma y’uko abageni n’imiryango babitwemereye, abakunzi bacu muzajya mubasha kumenya uko ahandi byifashe, ibintu bishya n’ibigezweho mu mihango y’ubukwe, ikoranabuhanga n’iterambere mu bukwe n’ibindi byinshi.
Kuri iyi nshuro, inyarwanda.com yabakurikiraniye imihango y’ubukwe bwa Barame Amir Babou na Uwase Latifah bwabaye ku itariki ya 20 Nzeri 2014, gusaba no gukwa bikaba byarakorewe i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, hanyuma ibirori bikomereza ku Kicukiro mu murenge wa Niboyi, ubu bukwe bukaba bwaragaragayemo udushya dutandukanye.

Nyuma yo gusaba no gukwa, aha umusore yari mu nzira ajya gufata umugeni




Mu gihe umusore yari mu nzira ajya gufata umugeni, umugeni bari barimo kumutunganya (maquillage)




Umusore yari amaze gufata umugeni we asohokanye n'abari babagaragiye

Imodoka z'abageni zari zateguwe


Abageni bari bari mu modoka berekeje Kacyiru aho bafatiye amafoto y'urwibutso


Izi nizo modoka zatwaye abageni n'ababambariye

Abantu benshi bari barangajwe n'ubu bukwe
Abatashye ubu bukwe batangajwe cyane n’ikoranabuhanga mu gufata amashusho y’ubu bukwe yafatwaga hifashishijwe ibikoresho bizwi ku izina rya “Drones”, ibi bikaba ari ibyuma byifata amashusho biyafatiye mu kirere, ndetse imiterere yabyo ikaba ari nayo ituma bamwe bajya babyita ko ari indege zitagira abapilote.



Aha abageni bari bageze ku Kacyiru ahafatiwe amafoto y'urwibutso

Amashusho yafatwaga hifashishijwe ibyuma bigezweho

Amashusho yafatirwaga mu kirere hifashishijwe "Drones"















































Abageni bagiye kwiyakira nyuma yo gufata amafoto y'urwibutso

Ahari hateguriwe kwakirirwa abageni

Ubu bukwe kandi bwarangaje abantu benshi cyane, abantu bakaba bari bahuruye bari ku mihanda n’ahandi babaga bitegeye imodoka z’abageni, mu birori byo kwiyakira hakaba haranakoreshejwe imiriro (Fireworks) yashimishije abantu cyane ikanatera ubwoba abatari babimenyereye.










Ubukwe bwaranzwe n'ibyishimo, hagaragayemo udushya twinshi dutandukanye


Itorero rya Makanyaga Abdoul niryo ryasusurukije abageni n'abatashye ubukwe

Aba bakoze mu mwanya wo kwakira abashyitsi

Abageni bahawe impano zitandukanye


Abageni bahise banabatwikururira hafi y'ahabereye ubukwe



Abageni barabatwikuruye, bari bishimiye kwambikana impeta
Nyuma y’imihango y’ubu bukwe, tukaba twaganiriye na Barame Amir wanatangiye ukwezi kwe kwa buki n’umugore we Latifah Uwase, adutangariza ko ubu afite ibyishimo bihebuje nyuma yo kwibanira n’uwo yakunze, akaba kandi yarigiye byinshi muri ubu bukwe bwe aho yabashije kwibonera ko afite inshuti zimukunda kandi zimuzirikana, ari nabo bamufashije akagira ubukwe bwiza cyane, ubu akaba yumva aruhutse yiteguye kwibanira neza n’umufasha we Uwase Latifah.





Nyuma yo gutwikururwa, ubu Latifan na Amir ni umugore n'umugabo batangiye ukwezi kwabo kwa buki
Uramutse nawe ufite ibirori by'ubukwe kandi ukaba wemera gusangiza abanyarwanda ibyo bihe bidasanzwe, waduhamagara kuri 0788542538.
Manirakiza Théogène
