Muyoboke Alex azwi cyane nk’umugabo wagiye ugira uruhare runini mukuzamura abahanzi yabaga afasha bigakorwa mu buryo bubyara inyungu ku mpande zombi yaba kuri we n’umuhanzi yabaga arimo akorana nawe ndetse akaba aribwo bushabitse(Business) bumutunze kuva mu myaka 8 ishize.
Iyo ubonanye Muyoboke n’umuhanzi inshuro nyinshi, benshi nta kindi bahita batekereza uretse kuba baba barimo bapanga gukorana muri ubwo buryo tuvuze haruguru. Muri iyi minsi rero uyu mugabo amaze iminsi agaragara cyane ari kumwe n’abakobwa babiri baherutse kwihuza bagakora itsinda bitiriye amazina yabo ‘Charly&Nina.
Charly & Nina. Nyuma y'igihe gito aba bakobwa bavutse, bashobora kuba barimo barambagizwa na Muyoboke mu muziki!
Igitangaje noneho ni uko uyu mugabo yemeza ko nta kintu kidasanzwe ahuriyeho n’aba bakobwa, uretse kuba ari umufana wabo ukomeye ngo kubera ubuhanga bwabo. Gusa n’ubwo Muyoboke avuga gutyo ubu noneho yanatangiye kugenda atanga indirimbo nshya z’aba bahanzikazi azigeza kubazimenyekanisha nk'uko yabikoraga ku bahanzi yagiye afasha mu bihe byashize. Ese ubu ibi biraza kwitwa gufana gusa cyangwa bifite ikindi bihatse?
Kanda hano wumve indirimbo 'Turambarana' Charly&Nina bakoranye na Social
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Muyoboke Alex ubwo yatugezagaho indirimbo nshya y’aba bahanzikazi bakoranye na Social Mula, Twaboneyeho kumubaza ku mibanire ye n’aba bakobwa.
Muyoboke ati “ Nta kintu na kimwe dupfana, uretse kuba gusa ndi umufana wabo ukomeye maze iminsi mbakurikirana. Iyo ukunda umuntu uramukurikirana, numvise ubuhanga bwabo numva ko nundi wese yajya yumva ubuhanga bwabo.”
Muyoboke ni umwe mu bagabo bamaze kugira ubunararibonye mu gukorana n'abahanzi dore ko bimutunze kuva mu myaka ya 2008. Aho ntiyaba yamaze kubonamo Charly&Nina umusaruro ufatika?
Muyoboke Alex avuga ko ari nayo mpamvu yifuje ko aba bakobwa bakorana indirimbo na Social Mula asanzwe afasha binyuze muri kompanyi ya Decent entertainement ahuriyemo na mugenzi we Theo Twahirwa(Dj Theo).Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi imikorere y’uyu mugabo bakemeza ko ari uburyo ashaka bwo gukomeza kwiyegereza aba bakobwa.
Charly na Nina ubusanzwe bamenyerewe mu gufasha abahanzi muri Guma Guma, ariko nabo muri iki gihe barimo baragaragaza inyota yo kwita ku muziki wabo
Tumubajije niba nta gitekerezo afite cyo kuba yakorana na Charly&Nina mu buryo bwihariye nk’uko yakoranye n’abandi bahanzi nka Tom Close, Dream boys cyangwa Urban boys. Aha Muyoboke yagize ati “Ntabwo twari twaganira kuri management. Tuzakomeza gukorana, mu buryo bwo gukomeza gukurikirana iyi ndirimbo(Turambarana bakoranye na Social). Usibye ibyo njyewe ntabwo turaganira byimbitse.”
Muyoboke Alex yadutangarije ko ubu icyo ashyize imbere ari ibikorwa arimo akorana na mugenzi we Theo muri Decent entertainement.
Aba bakobwa bo bavuga ko Muyoboke ari inshuti yabo ibatera imbaraga mu muziki wabo!
Ese Muyoboke Alex, ubwitange arimo agaragaza mu bikorwa bya Charly na Nina ni ugufana aba bakobwa gusa cyangwa ni amayeri yo mu kazi, agamije kubareshya no kubiyegereza kugirango bakorane mu buryo bubyara inyungu ku mpande zombi? Ese aba bakobwa bo mu gihe baba bakoranye n'uyu mugabo hari icyo byabafasha ku iterambere rya muzika yabo bigaragara ko banyotewe?
Reba amashusho y'indirimbo 'Mapenzi' baheruka gukorana
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO