Nk’uko bigaragara ku kinyamakuru cya Daily Mail,uyu mwana witwa Young Kaleem akomerewe cyane n’ubu burwayi yavukanye ku buryo adashobora gukora uturimo tumwe na tumwe tw’amaboko nko gufunga imishumi y’inkweto ndetse n’ibindi.

Ibiganza biruta umutwe ubunini
Nyina w’uyu mwana witwa Haleema w’imyaka 27 avuga ko ubwo yabyaraga uyu mwana yari afite ibiganza binini ariko ngo ntiyatekerezaga ko byagera kuri urwo rwego biriho ubu.

Abana baturanye bagerageza kumuba hafi

Ibiganza bye birabyimbye mu buryo bukabije

Kubera igihe amaranye iyi ndwara,amaze kuyimenyera ku buryo bimwe abyikorera
Se w'uyu mwana avuga ko ahangayikishijwe cyane n'ahazaza h'umuhungu we
Ubuzima uyu mwana abayeho burababaje
Abaganga bavuga ko iyi ndwara idasanzwe ariko ahandi uyu mwana ni muzima usibye ibiganza gusa

Nyina w'uyu mwana nawe ababajwe cyane n'iyi ndwara y'umuhungu we

Ikiganza cye ni uku kingana ugereranyije n'umuntu usanzwe
Ikibabaje kurushaho ni uko ku ishuri uyu mwana yigagaho bamwirukanye bamuhora ko atera abandi bana ubwoba.
Robert Musafiri
