Ni nyuma y’iminsi micye ageze mu Rwanda aho yabashije kubonana n’umu Producer ukomeye mu Bufaransa batangiye umushinga wo kuzakorana album ye ya gatanu, uyu mu Producer witwa Timour akaba yarakoreye abahanzi benshi b’ibyamamare nka Alpha Blondi, Yousou Nd'ur n’abandi batandukanye.
Kuri uyu wa gatanu rero guhera ku isaha ya saa munani, uyu muhanzi Mani Martin hamwe na Kesho Band barataramira abanyarwanda n’abayapani ku buntu, mu gitaramo kiza kubera kuri Sitade Amahoro I Remera mu Ihema ryo ku Gicumbi cy’Umuco, mu gitaramo cy’isakazamahoro cyahariweb kwibuka inzirakarengane zazize ibitwaro bya kirimbuzi byatewe mu mujyi wa Hiroshima n’uwa Nagasaki mu Buyapani.
Uyu muhanzi usanzwe akora umuziki we mu buryo bw’umwimerere, akaba aza kwifatanya n’aba bayapani ndetse n’abanyarwanda bose bakaba batumiwe ngo bataramane, buri wese akaba ahawe ikaze ari nayo mpamvu kwinjira biza kuba ari ubuntu kuri buri wese uza kubasha kuhagera.
Manirakiza Théogène