Ni ubuhe butabazi bw'ibanze wakorera umuntu wahiye igihe utaragera kwa muganga

Utuntu nutundi - 11/08/2014 11:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni ubuhe butabazi bw'ibanze wakorera umuntu wahiye igihe utaragera kwa muganga

Ni kenshi abantu bahura n’ibibazo by’uburwayi cyangwa impanuka bikaba bitaborohera guhita bajya kwa muganga kandi uko utinda kujyayo ariko ikibazo wagize kigenda gikomera ari nako ushobira kwitwara nabi ukaba watuma urushaho kubabara cyangwa se no gukira bikaza kugorana.

Aha twabegeranyirije uburyo bugera kuri 11 bw’uko wakwitwara uramutse ugize ikibazo cy’ubushye utarabasha kugera kwa muganga ndetse n’ibyakorohereza uburibwe.

Mbere yo kubagezaho ubu butabazi bw’ibanze rero reka tubanze tumenye uburemere bw’ubushye. Ubundi uburemere bw’ubushye bugabanywamo ibice 3.

Ubushye bworoheje: Ubu bushye ni cya gihe uruhu ruhuye n’umwuka ushyushye cyangwa se n’amazi cyangwa ikindi kintu gisukika gishyushye cyane, ku mubiri hagahita hatukura kandi ukumva n’uburimbwe bworoheje.

Ubushye bwo mu rugero: Aha ni hahandi nyuma yo gutukura n’uburibwe budakabije hiyongeraho no kubyimba k’uruhu hakaza amazi bigaragaza ko uruhu rwababaye koko.

Ubushye bukabije: Nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’iburyo bwa 1 b’ubwa 2 ubushye bukabije bwo ntibukomeza kubyimba ahubwo uruhu rurakomera cyane ndetse hamwe na hamwe uruhu rugahita rwomoka ku mubiri.

Twibuke ko ububabare bwo ku mubiri ataribwo bwemeza uburemere bw’ubushye kuko bwo mu buryo bwa 1 n’ubwa 2 bubabaza cyane kurusha ubwa 3

Reba rero uburyo bw’ibanze wafashamo umuntu wahiye

1.  Konjesha ahantu hahiye ukimara gushya.

Ukimara gushya irinde kugumisha ubushye bwawe mu bushyuhe. Shakisha ahantu hakonje nko mu mazi cyangwa ahadni ubona hakonje cyane ushyiremo igice cyahiye. Utabashije guhita ubona ahantu hakonje cyangwa utabasha kumaa umwanya utumbitse aho hantu mu mazi wafata n’agatambaro gasukuye ukagatosa ubundi ukakazirikiraho. Ugomba gukomeza ugakonjesha ahantu hahiye kugeza igihe ubonaniye na muganga

Ushobora kuba wibaza icyo gukonjesha ubushye byaba bimaze. Burya iyo umuntu amaze gushya n’ubwo yaba yamaze kujya kure y’icyamutwitse(ikirimi cy’umuriro, umwuka ushyushye,..) umubiri ushobora gukomeza gufatwa. Amazi akonje rero afasha kurinda ububabare bukomeye kandi akanarinda ko ubushye bukwira ahantu hanini.

2.Mu gihe uhiriye mu mwenda ukagufataho, irinde komora umwenda ku bushye. Niba uhiye wambaye umwenda kirazira guhita uwomora ku bushye ahubwo shaka uko uwukuramo ariko ahahiye uhace hagume ku bushye kugeza igihe ugerera kwa muganga.

3.Kuramo imitako(Bijou), nk’isaha, iherena, impeta cyangwa se n’ikindi cyose waba wambaye mu rwego rwo kwirinda ko habyimba.

4.Mu gihe wahiye mu buryo bworoheje ukimara gukonjesha ahantu hahiye wasigaho igikotori(pommade) ukagisigaho utsibagira cyane. Hanyuma uzirikeho agatambaro gasukuye.

5.Irinde gushyira ku bushye ikintu kirimo alcool

6.Irinde gushyira ku bushye umwenda wa “coton” ufata mu gisebe.

7.Irinde gushyira ibinure ku bushye kandi twirinde n’ibya gakondo kuko akenshi byongera uburemere bw’ubushye aho kubworoshya.

8.Irinde gitobora cyangwa gupfumura ubushye bwabyimbye kuko burya ariya mazi ba arimo afasha kugabanya uburibwe

9.Mu gihe wahiye mu rwego rwa 3 bwo irinde kugira ikintu na kimwe ushyira ku bushye ahubwo wihutire kwa muganga.

Ryamisha umuntu wahiye ahantu harambuye umwihutishirize kwa muganga. Niba yahiye mu myanya y’ubuhumekero umwegamize kugira ngo umworohereze guhumeka kandi umugume hafi.

10.Ihutire kujya kwa muganga kuko ibi tubabwiye haruguru ntibikiza ubushye ahubwo ni ubutabazi bw’ibanze bugufasha kugabanya uburibwe n’izindi ngaruka ushobora kwirinda.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...