Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe muyo mwifuje kumenya
Shania ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Imana igira imbabazi”. Ba Shania bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye ariko kandi bagahorana inyota yo kumenya, bakunze kuba abanyabwenge, babasha gukemura ibibazo, bafata umwanya bagatekereza ku byo babona kandi barigenga.
Idrissa ni izina r’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “amasomo n’ubumenyi”. Ba Idrissa bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye, barigenga, bafata umwanya bagatekereza kubyo babona, ni abahanga kandi ni abanyabwenge.
Vanessa ni izina ry’abakobwa rikomoka k’ururimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikinyugunyugu”. Ba Vanessa bakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu ku murongo nta kavuyo, kumenya icyo batekereza biroroshye kandi hagira impuhwe.
Jessica ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana irarora”. Mu miterere yabo ba Jessica ni abantu bakunda gukora cyane mbese kumuha inshingano zo kugira icyo bagukorera uba wizeye ko gikorwa neza. Bakunda kongera ubumenyi bwabo cyane cyane basoma ibitabo, baganira n’abantu bakabakuramo amakuru mbese babaza ibibazo byinshi cyane ngo barusheho gusobanukirwa. Bakunda gutanga ubufasha mbese ntibakunda kubona umuntu ababaye cyangwa atagera kucyo yifuzaga kandi bashobora kumufasha. Ni abantu bakunze gukora buri gihe icyo umutima wabo ubategetse gukora. Ntibajya bahishira ibyiyumviro byabo, iyo bababye n’iyo bishimye byose bibagaragaraho.
Rachel ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Intama”. Ba Rachel bakunze kurangwa no kubasha kuvugira abandi, babasha kunva ababagana, babasha kubana n’abandi neza, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.
Enos ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umugabo” Ba Enos bakunze kurangwa no gukunda cyane ibyo bakora, bakunze kwiha intego, bakorana ingufu, ibyo bakora byose babikorana ubushishozi n’ubwenge bwinshi.
Noah ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurii rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Utuje”. Ba Noah bakunze kurangwa no kubana neza n’abandi, bagwa neza, babasha kumva ababagana, babasha kuvugira abandi kandi bariyubaha.
Lydia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ukomoka mu gihugu cya Lydie” Ba Lydia bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, ibyo biyemeje babishyira mu bikorwa, bubahiriza inshingano kandi baraganza cyane.
Cynthia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka ku Mana” Ba Cynthia bakunze kurangwa no gusoza ibyo biyemje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukoea, barashishoza, barakora cyane kurusha ujo bavuga, bakorana umwete kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.
Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita bakunze kurangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose ku ruhande rwiza birengagije ingaruka mbi bishobora guteza, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho mu buryo bworoshye.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO