Iki gitaramo kizanitabirwa na Korali Impanda ya ADEPR Sgeem , Holy Nation Choir , Ipfundo Ry’amahoro Band n’umuvugabutumwa Semajeri Gaspard
Korali Naioth igizwe n’urubyiruko rw’ibyiciro bitandukanye (abubatse ingo n’abandi bakiri ingaragu), ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2001 itangijwe n’abantu 13 nyuma y’igitekerezo cyari cyagizwe n’abantu ( abanyeshuri ) 3 gusa.
Yatangiye ikora mu masengesho y’abanyeshuri yabaga ku mudugudu wa SGEEM kuwa gatatu wa buri cyumweru, biza kugera naho yemererwa kuzajya iririmba mu materaniro yo ku cyumweru ariko igakora mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri kuko yarigizwe n’abanyeshuri bigaga muri secondaire kandi babonekaga muri vacance gusa.
Mbere yuko ihabwa izina ry’umwihariko yitwaga chorale y’abanyeshuri yo kuri SGEEM. Itangira yahagurukanye intego yo gukora ivugabutumwa mu bigo by’amashuri gusa ya Secondaire dore ko abari bayigize ariho bisangaga cyane, gusa umurimo waje kwaguka ikazajya itumirwa no mu biterane by’abanyeshuri n’iby’urubyiruko byateguwe hirya no hino.
Ku itariki ya 11/05/2008 nibwo iyari chorale y’abanyeshuri nk’izina risanzwe, yishwe izina ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Paroisse Rwampara yitwa Naioth Choir.
Naioth choir kurubu igizwe n’abaririmbyi 91bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko kuko ntawurengeje imyaka 35 uyibarizwamo gusa bitavuze ko hari uwayigejeje agasezererwa.
Naioth choir yashyize hanze ku mugaragaro album Audio ya mbere yitwa IGIHE NI IKI muri 2011. Yagiye ikora ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere mu kuzamura abanyamuryango bayo, harimo amatsinda yo kwizigama ndetse no kuguriza mu byiciro bitandukanye bitewe n’ubushobozi bw’abaririmbyi bayo, kdi kugeza nubu baracyakomeje kuko bageze ku rwego rwo kuguriza nabo hanze yayo.