RFL
Kigali

Umuhanzikazi Kamaliza yari afite ipeti rya Sergent. Menya byinshi utari uzi kuri we

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/06/2014 10:30
7


Mutamuliza Annociata, yameneyekanye cyane nka Kamaliza biturutse ku ndirimbo imwe muze yari ifite iryo zina, yari umuhanzi waranzwe n'ibikorwa by'indashyikirwa, akaba umukobwa muremure kandi ushabutse w’imisatsi migufi. Uyu Kamaliza yakundaga kwambara amapantalo.



Imirimo nko kubaka amashuri, gukusanya inkunga y’abari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, kwinjira mu ngabo ubwabyo n’indi, ubusanzwe byafatwaga nk’imirimo y’abagabo Mutamuliza Annonciata yaranzwe nabyo. Yari afite ipeta rya Serija mungabo za APR. Kamaliza yari ameze nk’abahungu. Tariki ya 25 Werurwe 1954 nibwo yabonye izuba, avuka kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ni mukarere ka Nyaruguru.

kamaliza

Kuri iyo tariki y’amavuko ya Kamaliza, Kiliziya Gatolika yizihizagaho ukubwirwa kwa Bikiramariya ko yari agiye kubyara umukiza, ibi bikanagirana isano n’izina rye yabatijwe rya “Annonciata”. Mu muryango w’abana 13, bane bitabye Imana bataritwa amazina hasigara icyenda, Mutamuliza yari umuhererezi mur ibose. Yavukiye kandi mu muryango w’abasizi witwaga abashambo.

Ibitaramo mu muryango byarangwaga n’imbyino, umudiho gakondo n’ibiganiro byiganjemo urwenya. Mu mwaka w’1959, umuryango we kimwe n’indi myinshi y’abatutsi yarameneshejwe maze kwa Kamaliza bahungira mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Aha ninaho yatangiriye amashuri ye abanza mu murwa mukuru i Bujumbura. Mu mwaka w 1968, nyina umubyara yaje kwitaba Imana. Ibi byatumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashatse muri Kongo kubera ko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomereza amashuri ye yisumbuye i Lubumbashi mu ishuri ry’abafurere n’abasaveri riri i Likasi atangira no kuririmba mu makorali atandukanye ya Kiliziya Gatolika. Ku myaka ye y’amavuko 20, umuyobozi wa Korali yitwaga Kiromboro wari waratangajwe n’impano ya Mukamuliza Annonciata yamuhaye Gitari. Ibikorwa bya muzika bya Kamaliza muri icyo gihe, ntibyashimishaga na gato mukuru we Anna Mariya babanaga. Uyu yashakaga ko murumunawe aba umukobwa w’umuco wo mu gikari ufite za ndangagaciro cyera zitwaga iz’umukobwa w’umutima.

Mu kumushakira uburyo yatuza akanareka kuririmba mu ruhame, yashatse kumushyingira umusore wo mu muryango mwiza nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu muco w’abanyarwanda. Mu kutishimira icyo cyifuzo cya mukuru we, Kamaliza yasabye uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yabaga arimo kuririmba anifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu mwaka w’1980, Ministeri yamwimuriye kujya gukorera ahantu kure maze yanga gusiga se umubyara ahitamo kureka akazi, ibi biza no gutuma abona umwanya uhagije wo kuririmba. Mu mwaka 1982 yatsinze irushanwa ryo kuririmba i Bujumbura, ahita anafata akazina ka Kamaliza biturutse ku ndirimbo ya Orchestre Amabano, iyi yaje yaje no kumwemererera kujya ayiririmbamo. Kugirango indirimbo ze zishobore kuhitishwa mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu yagombaga kuhindura indirimbo ze mu Kirundi, ariko we ahitamo kujya abivanga n’ikinyarwanda. Mu mwaka w’1984 yagiye mu gace ka Mushiha, ahari abanyarwanda benshi b’impunzi, atangira gufatanya n’itsinda ry’abasore b’abakorerabushake kubaka amashuri. Hakiyongeraho n’ibitaramo yakoraga akusanya amafaranga yabunganiraga mu kubaka.

Mu mwaka w’1990 adasize gitari ze ebyiri, yafashe icyemezo cyo kugenda mu ibanga akajya gufatanya n’umutwe wa FPR wari utangiye urugamba rwo kubohora igihugu. Mu ishyamba, kubera ijwi rye n’indirimbo ze, yasusurutsaga ibitaramo ndangamuco mu gutera akanyabugabo, mu guhoza no gushyigikira abari ku rugamba. Yari umwe mu bagize itorero Indahemuka. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi  mu mwaka w’1994, impano ye yayituye abantu bahuye n’ayo mahano. Kamaliza yashakaga guhoza, guhamagarira abantu kwishima, gutekereza ko bari bari mu mubiri bashobora kubaho no kunyeganyega.

Yashakaga ko hakiyongera byanze bikunze icyiza cyose kandi gitera ibyishimo. Ibi byagaragariraga ku bitaramo by’ubuntu yakoraga kugirango ahure n’abarokotse Jenoside, hakiyongeraho kurera imfubyi mu kazu ke gato yari afite. Yatangiriye ku bana batatu barimo uwo yatoraguye amaze amezi make avutse, gusa yaje kwitaba Imana afite umuryango mugari w’abana 15. Muri Gicurasi 1996 ku nkunga y’inshuti ye Nzambazamariya Veneranda na SNV yagiye mu Buhorandi gutunganya CD ye yise Humura Rwanda.

Mu mpera z’uwo mwaka nyine, ubwo yajyaga kwa bene wabo aherekejwe na zimwe mu nshuti ze z’abaririmbyi , mu kugaruka iwabo bakoze impanuka y’imodoka maze Mutamuliza anyura mu kirahure ariko ntiyahita apfa. Yataye ubwenge mu gihe kingana n’icyumweru cyose maze ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, uwo muhanzikazi wanyuze benshi ashiramo umwuka. Imana imuhe iruhuko ridashira.

 Nta ndirimbo ya Kamaliza idafite impamvu cyangwa imvano. Zimwe muri zo zifite ubusobanuro bwamenyekanye. Duhereye kuri iyo Kamaliza yamwitiriwe, iyi yahimbiye umugore wamuhaye umuti wo kuvura se yajya kumwishyura akamubwira ko icyo ashaka ari uko se akira atari amafaranga. Indi yitwa Nzakumara irungu yayihimbiye inshuti ye Tereza; imwe yamuhaye iradio yajyaga yifatiraho amajwi, uyu yabanaga mu nzu we na nyina gusa, Kamaliza akamubwira ko azamumara irungu, yamwita umutoni w’abato ndetse akajya amucurangira igihe yigunze.

Indirimbo intare yayihimbye bitewe n’umusirikare witwaga Kayitare. Mutamuliza aririmba ibiranga ingabo biri muri uwo musirikare, ariko akanavuga ibiranga imico ye nko gusetsa, kwihangana, kudasubira inyuma no kwita ku nshingano ze. Nk’ingabo, ashimagiza uko yayoboraga, ubuhanga bwe mu gutera umwanzi no kuba adatsindwa. Kayitare yaje gupfa mu mwaka w’1993 biturutse ku burwayi, gusa yapfuye yaragize amahirwe yo kumva kenshi ijwi rya Kamaliza. Hiyongeraho nk’iyitwa Nimuve mu nzira yemwe, yahimbiye inshuti ye Nzambazamariya Veneranda, Laurette yahimbiye inshuti ye buri bucye ashyingirwa.

Umuhanzikazi  Teta Diana bimwe mu byatumye amenyekana harimo no kuba azwiho kwigana indirimbo za Kamaliza ukagirango ni we ndetse bituma abantu babimukundira. Cecile Kayirebwa , abenshi bamwita umwamikazi wa muzika nyarwanda, abanyarwanda banyuzwe n’ibihangano bye kimwe n’ibya Annonciata, aba bahanzikazi bari n’inshuti .

Tugarutse kuri Kamaliza, abamumenye bose bazi ko yari afite impano yo kuba umunyamuzika. Yayifashishije abandi adategereje ko bazayimwitura, yabayeho yicisha bugufi, adakoresha nabi impano ye cyangwa ngo ayicuruze kugirango abeho nk’abaherwe nk’uko abandi baririmbyi babikora.

Manirakiza Théogène

Source: Basile Uwimana/ Ten Superstar






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • twahirwavalence 9 years ago
    Naramukunze bihagije yakundisbyije umuzoki nabubu ntiturabona undi umusimburara Imana imuhe ibiruhuko bidashira nza mukunda nza mukumbura singer a narimwe mwibagirwa yabaye intangarugero nabandibaza mwigireho kumpanuro zenziza
  • john9 years ago
    Imana nizera ko yamwakiriye mu bayo
  • 9 years ago
    NDASHAKUMUKUNZINDUKUNDANA ABONETSEYAHAMAGAKURINOMERO 0786757065
  • tigos9 years ago
    hari umukobwa usemurira GITWAZA , ni umwana wa Lollette, uwo kamaliza yaririmbiye yashyingiwe!
  • 5 years ago
    yari itwari kbs
  • Nuwayo Evodie5 years ago
    naramukundaaga gusa nyine mu isi turababazwa aruhukire mu mahoro
  • Ni Twa Ndahiro Innocent Ntuyi Rubavu Umurenge Wa Busasamana4 years ago
    Twizereko Imana Yamwakiriye Mubayo Gusa Tuzahora Tumwibuka





Inyarwanda BACKGROUND