Quleque part-Bateguye uburyo budasanzwe bwo guha icyubahiro 2 PAC wavutse kuri uyu munsi

Imyidagaduro - 16/06/2014 4:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Quleque part-Bateguye uburyo budasanzwe bwo guha icyubahiro 2 PAC wavutse kuri uyu munsi

Mu gihe isi yose kuri uyu munsi yongera gutekereza kuri Tupac Omaru Shakuru ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip hop akaba yaravutse ku munsi nk’uyu tariki ya 16 Kamena 2014 akaza kwitaba Imana mu 1996,i Kigali muri Quelque part hateguwe umunsi wihariye wo kongera kwibuka uyu muraperi.

AAA

Hanateguwe imurikwa 

Uretse igitaramo biteganijwe ko kiza kugaragaramo abahanzi hafi ya bose bakora injyana ya hip hop hano mu Rwanda kuri uyu mugoroba, ubu muri Quelque part resto bar kuva ku gicamunsi cy’uyu munsi harimo haramurikwa ibikorwa bitandukanye bigaragaza amwe mu mateka y’uyu muraperi harimo amafoto ye yo kuva mu bwana.

QQ

Abaraperi batandukanye baraza kuba bari muri Quelque part

Mu kiganiro twagiranye na Diogene Ntakirutimana, umucuru hano mu muji wa Kigali uzwi cyane ku izina rya Caguwa akaba ari umwe mu bantu basanzwe bategura ibitaramo bitandukanye byo kwibuka 2Pac ndetse akaba ari n’umwe mu bateguye ibirori bibere muri Quelque part yadutangarije ko hari umurage Tupac yasize ku isi bituma azahora yibukwa iteka.

AAA

Diogene wateguye iki gikorwa

Ati “ Tupac yari umuntu ugira ubumuntu niyo mpamvu hari benshi bamuzirikana. Abinyujije mu injyana ye ya hip hop yakomeje kugenda aharanira uburenganzira bw’abirabura muri Amerika. Ni intwari igomba guhabwa icyubahiro.”

aaa

QQ

Q

AAA

AAA

AAA

QQ

Quelque part bateguye uyu munsi mu buryo bukomeye

Tubibutse ko abaraperi barimo Riderman, Ama-G, Pfla, Diplomate, Bull Dogg, n’abandi benshi bari buze kuba bafatanyiriza hamwe gushimisha abakunzi b’injyana ya hip hop bibuka 2 Pac mu gitaramo kigomba gutangira guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba muri Quelque part ndetse kwinjira akaba ari ubuntu.

Nizeyimana Selemani 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...