Masho Mampa agiye gusogongeza abakunzi be album ye nshya 'Marshall life' muri Quelque part

Imyidagaduro - 12/06/2014 5:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Masho Mampa agiye gusogongeza abakunzi be album ye nshya 'Marshall life' muri Quelque part

Nyuma y’igihe kinini ategura album ye ya mbere yise Masho life, umuraperi Masho Mampa aratangaza ko ageze ku musozo ndetse akaba agiye gutangira ibitaramo bitandukanye byo kumenyekanisha iyi album bibanziriza igitaramo cyo kuyimurika. Urugendo rugomba gutangirira muri Quelque part resto bar kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2014.

Umva hano indirimbo nshya ya Mashall Mampa yise Ndacyabirimo

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo cyiswe Marshal life concert, uyu muraperi azaba aherekejwe n’abandi baraperi benshi basanzwe bafite amazina akomeye hano mu Rwanda barimo Jay Polly, Pfla, Diplomate, Pacson, Green P, Bull Dogg, Fireman, M.O.P n’abandi bahanzi batandukanye basanzwe bazwihp gukorana cyane n’abaraperi barimo Puff G, Gisa, Sambiti n’abandi.

aaa

Mu kiganiro na Marshal Mampa yadutangarije ko abazagira amahirwe yo kwitabira iki gitaramo bazabasha gusongongera kuri album ye amaze igihe kinini akora ‘Marshal life’ igizwe na zimwe mu ndirimbo yanditse ari mu gihome ndetse n’izindi zitandukanye ahanini zivuga ku buzima bw’uyu muraperi.

aa

Marshal Mampa ati “ Ni intangiriro y’ibitaramo nteganya bibanziriza imurikwa rya album yanjye. Abantu bose barabizi ndi umuraperi niyo mpamvu nifuje kuba ndi kumwe n’ababaraperi bose musanzwe muzi bakaze. Hari hashize igihe kinini abaraperi badahurira hamwe ngo bashimishe abafana babo rero bazaze twishimane muri Quelque part kuko uriya azaba ari umugoroba wa Hip hop.”

Reba hano amashusho y'indirimbo Imvugo yanditse ya Marshall Mampa

 

Ku bantu bose bifuza kwitabira iki gitaramo tubabwire ko kwinjira  bizaba ari amafaranga y’u Rwanda igihumbi gusa(1000Frw).Tubonereho tubibutse ko Quelque part resto bar iherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango w’108, iyi akaba ari imwe muri resitora imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali aho usanga amafunguro y’ubwoko bwose kandi atetse neza.

Nizeyimana Selemani


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...