Nyuma y’igihe kinini akorere Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, umunyamakuru Emma Claudine ntakibarizwa kuri iyi Radio ndetse yanasezeye ku bakunzi ba bimwe mu biganiro bye byakundwaga cyane, ibyinshi muri byo bikaba byibandaga ku buzima bw’imyororokere.
Emma Claudine ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini cyane kuri Salus kuburyo yanatangiranye nayo, ubu ariko abakunzi b’ibiganiro yakoraga bakaba bamuhombye kuri iyi Radio kuko atakiri umunyamakuru wabo, ndetse nta n’ikindi kiganiro kuri Radio iyo ariyo yose agiye kujya yumvikanamo nk’umukozi wa Radio.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Emma Claudine, yadutangarije ko ntacyo bapfuye na Radio Salus ndetse ko nta n’ikibazo bari bafitanye, gusa akaba yahavuye kuko yabonye akandi kazi karuta ako yari asanzwe akora.
Emma Claudine ati: “Nta kibazo nari mfitanye na Radio Salus, narasezeye bisanzwe nk’uko undi muntu wese yasezera mu gihe yabonye akazi keza karuta ako yari asanzwe akora. Ubu nagiye gukorera ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru kikaba n'ikiganiro cyitwa NINYAMPINGA aho nagiye gukora nka Managing Editor”.
Ubwo inkuru y'uko Emma Claudine yandikwaga ku ipaji ya facebook ya Radio Salus, abantu batari bacye berekanye ko bababajwe cyane no kuba batazongera kumwumva kuri iyi Radio ariko banamwifuriza kuzagira ihirwe mu mirimo mishya.
Uretse kuba azwi cyane nk'umunyamakuru aho yamenyekanye kuri Radio Salus, Emma Claudine anazwi nk'umwe mu bantu bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda cyane cyane mu gice cya muzika, dore ko ari n'umuyobozi wa Ikirezi Group itegura ikanatanga ibihembo bya Salax Awards
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO