Kuri ibi, twegereye Fidelite ngo tumubaze uko afata ikurwa rye muri iyi filime ndetse n’aho ako kaguru ka kabiri nk’uko Theo yabidutangarije kari maze adusubiza muri aya magambo: “njye gukurwa muri iriya filime ntacyo nabivugaho. Ni kuriya byagenze nyine ntabwo nzayikinamo.”
Irakoze Fidelite ukunze kugaragara muri filime nke hano mu Rwanda aho usanga atandukanye n’abandi bakinnyi baba bafite filime nyinshi bagomba gukinamo, twashatse kumenya impamvu adakunze kugaragara muri filime nyinshi maze adusubiza ati: “ubundi filime umuntu akinamo, biterwa n’amahitamo ye. Hari ubwo wenda uhitamo kudakina muri filime ubonye yose. Umubare wa filime umuntu ashobora gukina ni uguhitamo kwe.”

Irakoze Sonia Fidelite nta kintu yatangaza ku kuba yarakuwe muri filime Rwasibo
Kugeza ubu Fidelite amaze gukina muri filime 2, aho yatangiye mu mwaka wa 2008 ubwo yakinaga muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima igice cya mbere, akaba yarongeye gukina muri filime Anita ari nayo yahise imumenyekanisha cyane, kuri ubu yamaze kwinjira mu bakinnyi bazakina muri filime y’uruhererekane ya Sakabaka igice (season) cya 2.
Uretse kuba umukinnyi wa filime, Fidelite ni n’umuririmbyikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, nk’uko yakomeje abidutangariza, ibikorwa bye bya muzika yari amaze igihe yarabihagaritse ariko kuri ubu akaba agiye kongera kubisubukura aho agiye gukomeza indirimbo zizagaragara kuri album ye ya mbere.
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ANYITAHO YA FIDELITE:
Mutiganda Janvier
