Mu mwaka wa 2012 nibwo Bahati waririmbaga mu itsinda rya Just Family ryari rigizwe n’abasore 3 (Bahati, Croija na Jimmy) yatangaje ko avuye burundu mu muziki ndetse biba intandaro yo gusenyuka kw’iri tsinda, ariko kuri ubu Bahati yagarutse mu muziki ariko akaba yahinduye imyitwarire ndetse n’indirimbo yaririmbaga.
Habiyambere J. Baptiste wamenyekanye nka Bahati, yakiriye agakiza, ahita agaruka mu muziki ariko nti azongera kuririmba indirimbo zisanzwe nk’uko yabikoraga mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Just Family ahubwo yiyemeje kugarukana ubutumwa buhimbaza Imana.
Ubwo yagezaga indirimbo ye ya mbere akoze nyuma yo kwakira agakiza akaba yarayise “Nta mpamvu yo kwiheba” ku Inyarwanda.com twagiranye ikiganiro maze dutangira tumubaza impamvu yahisemo kwakira agakiza.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YE NSHYA
Bahati yadusubije ati: “Iyo umuntu ajya gukizwa nta muntu ubimuhatira, ni igihe kigera ukumva ko ugomba guhindura ubuzima. Nta muntu wambwiye ngo mbikore, ni ibintu byanjemo ntangira njya gusenga, nyuma naje gusanga bintu ndimo bidahesha Imana agaciro mpitamo kubireka nakira agakiza burundu.”
Nyuma yo kwakira agakiza Bahati yiyemeje guhindura imico yose
Bahati wakiriye agakiza akaba asengera mu itorero rya Redeemed Gospel Church ry’I Nyamirambo kwa Mutwe, yakomeje adutangariza ko n’ubwo agarutse mu muziki akajya mu muziki uhimbaza Imana agamije gusa gutanga ubutumwa ku bantu, atagamije gukorera amafaranga.
Aha Bahati yagize ati: “Nyuma yo kwakira agakiza nagarutse mu muziki ariko ntabwo nje gushaka amafaranga. Mbega nje gukora umurimo w’imana mbinyujije mu mpano yanjye yo kuririmba ndetse no muri filime nkajya nkomeza nkora filime zijyanye n’ubutumwa buhimbaza Imana.”
Bahati (wo hino) akiririmba mu itsinda rya Just Family
Indirimbo ya mbere ahereyeho itanga ubutumwa ku bantu bihebye, bagatekereza ko Imana yabibagiwe cyangwa se itabaho, bagahitamo kujya mu bibi, Bahati akaba abasaba kwiringira Imana kuko ihari kandi yabitangiye ngo babeho nk’uko izina ry’indirimbo ribivuga “Nta mpamvu yo kwiheba”.
Bahati wari warahagaritse umuziki akinjira muri sinema nk’umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari, yakomeje adutangariza ko n’ubwo agarutse mu muziki, na filime ataziretse ahubwo byose azabifatanya ndetse no muri filime akazajya akora izigamije gusakaza ubutumwa bw’Imana gusa.
REBA INCAMAKE ZA FILIME RUZAGAYURA BAHATI AGIYE GUSHYIRA HANZE IGICE CYAYO CYA 2 KUWA MBERE:
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO