Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 08/05/2014 7:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Joel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana ni Imana”. Ba Joel bakunze kurangwa no  gukunda imiryango yabo, bubahiriza inshingano, baraganza, bahorana gahunda kandi barategeka.

Claude ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ucumbagira”. Ba Claude bakunze kurangwa no kwigenga, bahorana ibakwe, iyo biyemeje gukora ikintu ntibapfa gucika intete, babasha kuyobora kandi ni abizerwa.

Oscar ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Icumu ry’Imana”. Ba Oscar bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kumva ababagana, babasha kuvugira abandi, bariyubaha kandi bagira ibitekerezo byagutse.

Emile ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emile barangwa no kugaragaza ibakwe cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi, bibyo batangiye byose barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihaiye bwo gukora, babasha kuba abayobozi kandi iyo bafite icyo biyemeje baba bumva ntacyababuza kukigerah uko cyaba kimeze kose.

Meggie ni izina ry’abakobwa  rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Meggie bakunze kurangwa no kubasha kuyobora, batanga icyizere, bagira ibakwe, iyo biyemeje kugira icyo bakora ntibapfa gucika intege kandi barigenga.

Yvan ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’igi celte rikaba risobanura “igiti cyo mu bwoko bwa if”. No mu kinya Irlande rigasobanura “uwavutse neza” cyangwa se  “umurwanyi ukiri muto” Ba Yvan bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, bakora ibintu byose nta kavuyo, bubahiriza inshingano, baraganza cyane kandi barategeka.

Emilie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emilie bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje babigeraho, babasha kuba abayobozi beza, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa bakora kandi bakorana ingufu n’umurava.

Amelie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Amelie bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, babasha gukemura ibibazo, baha imbaraga ibitekerezo kurusha ibintu bifatika kandi ni inyangamugayo.

Christella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Mesiya”. Ba Christella barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kumenya gutegura ibikorwa bitandukanye, baririnda cyane kandi  ni abanyakuri.

Anastasie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Kuzuka”. Ba Anastasie bakunze kurangwa no gusoza ibyo biyemeje gukora, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bazi gufata ibyemezo, bagaragariza imbaraga zabo mu bikorwa bakora kandi bakorana imbaraga n’umurava.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...