RFL
Kigali

Byinshi utari uzi kuri Ntarindwa Diogene wamenyekanye mu gusetsa ku izina rya Atome/Gasumuni

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/04/2014 12:23
0


Ntarindwa Diogène amaze kumenyakana cyane hano mu Rwanda mu bijyanye no gusetsa abantu aho yamenyakanye ku izina rya Atome ndetse abandi bakaba bamwita Gasumuni.



Mu rwego rwo gufasha abakunzi be n’abakunzi b’urwenya rwe muri rusange kumenya byinshi bimwerekeyeho, inyarwanda.com yaramwegereye iramuganiriza imubaza byinshi bimwerekeyeho mu kiganiro kirambuye.

Inyarwanda.com: Ntarindwa Diogene wamenyekanye cyane nka Atome ndetse na Gasumuni ni muntu ki?

Atome

Atome: ndi umunyarwanda ufite imyaka 37 y’amavuko, navukiye I Burundi, nize ibijyanye n’ikinamico no gukina filime mu bubiligi mu ishuri ryitwa Conservatoire Royal de Liege, mbere yaho nari narize ibijyanye n’amategeko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare, ariko mbere yaho nabaye umusirikare mu gihe cyo kubohora u Rwanda mu ngabo za RPF, nkaba ndi Ingaragu by’iminsi micye, ubundi nkaba ndi umukirisitu usengera muri Zion Temple, ubundi nkaba nkunda gusoma ku buryo uramutse unyimye igitabo waba umpemukiye. Ushobora kunshyira ahatari televiziyo nkahaba ariko unshyize ahatari igitabo waba umpimye cyane.

Inyarwanda.com: umaze kutubwira ko uri Ingaragu by’iminsi micye. Ese washakaga kuvuga iki?

Atome: hahahahhh! ndi Ingaragu by’iminsi micye, kuko ndumva ikintu mu mwuka, ndumva ari iby’iminsi micye cyane!

Inyarwanda.com: Ese nk’umunyarwenya ubikora abizi, ubona urwego rw’ubuhanzi bw’urwenya rugeze he mu Rwanda?

Atome: Uruhando rw’ubuhanzi bw’urwenya mu Rwanda ruri kugenda rutera imbere dore ko rutangiye kuzamo abantu benshi b’abanyamwuga. Ubundi byari bimenyerewe ko abantu buzura salle bagiye muri concert y’umuziki, ariko kuri ubu kubona abantu benshi baje kumva urwenya biri gutera imbere cyane.

Inyarwanda.com: Ese hari abanyarwenya bandi mu Rwanda uzi? Abo ubona bashoboye ni bande?

Atome: barahari benshi! hari abo nzi, ariko hari n’abandi ntazi, wenda nibo benshi. hari abo ngenda mbona, ariko hari abasore bakoze ririya tsinda rya Comedy Knight, hari na Champion Kanyombya, hari ubwo njya hanze nka Canada ugasanga barambaza niba ari njye Kanyombya! Yubatse izina cyane no hanze! Hari umusore mperutse kubona kuri Youtube witwa Ambasaderi w’abakonsomateri, hari Ndahiro David uzi kwigana perezida wa Repubulika, n’abandi. Abo numva banjemo aka kanya ni abo ariko barahari benshi kandi b’abahanga n’abandi ntazi.

Inyarwanda.com: Ese ni inde munyarwenya ku isi ufatiraho urugero ku isi?

Atome: Njye rero n’ubwo naje muri uru ruhando rw’urwenya, nta n’ubwo nkunda gukurikira filime z’urwenya. Sinkunda kureba filime ngo mbe nakubwira ngo ni uyu nigana cyangwa se ngenderaho! Ubundi njye nkunda gusoma cyane, kuko gusoma ibitabo bituma nigirira ibitekerezo nkiremera urwenya rwanjye.

Atome

Diogene Ntarindwa wamenyekanye cyane ka Atome cyangwa Gasumuni kubera urwenya

Hari abakinnyi b’abafaransa bakora ibijyanye n’urwenya nka Garden Marain, Eric Seimour, Louis de Fines,… abanyamerika nka Eddie Murphy ariko ntabwo nkunze kubakurikirana cyane.

Inyarwanda.com: Ni iki se cyatumye uza muri uru ruhando rw’urwenya?

Atome: njye naje muri uru ruhando ngira ngo mpagararire abacu mvuga amateka yacu, mparanira kugira ngo muri urwo ruhando rw’amateka yacu atazaba ari abanyamahanga bayavuga. Nkumva ari ibyatubayeho byiza cyangwa bibi, nkumva ngomba guharanira ko amenyekana mbinyujije mu mpano yanjye.

Inyarwanda.com: Mu gukina urwenya rwawe ugendera kuki?

Atome: Ikintu cya mbere ngenderaho mu kwandika ibyo nkina, si na ngombwa ko byaba urwenya kuko hari aho ngera ibyari urwenya bigahinduka amarira, ni ubutumwa nicyo cya mbere, ubundi gusetsa abantu bikaza nyuma.

Inyarwanda.com: Hari imikino myinshi wakinnye, abantu barishima ndetse uwari Diogene Ntarindwa bamwita Atome cyangwa Gasumuni kubera iyo mikino. Ese kuri wowe ni uwuhe mukino wawe wakinnye haba ku rwenya rurimo cyangwa ubutumwa burimo wagushimishije?

Atome: Ahaaaah! (yishimiye ikibazo abajijwe). Icyo nari ntegereje kumva ni iryo jambo “ubutumwa” kuko urwenya sirwo rwa mbere nshingiraho. Sinshaka kwitandukanye n’urwenya ariko burya buri muntu agendera kubyo yifuza. Umukino wanjye wanshimishije ni uwo nise “Carte d’identité” ukaba ari umukino nkina njyenyine. Icyo nanditse n’icyo nawuvuzemo, niyo nyota nari mfite njya guhitamo inzira y’ubuhanzi. Uwo mukino nawanditse nkiga, nasoje imyaka 4 maze kuwandika.

Atome

Uyu mukino nawukinnye mu bihugu bisaga 15 byo ku isi, nkaba naravugaga amateka yanjye bwite n’aho ahurira n’amateka y’igihugu cyanjye. Kuwukina ayo mateka nkayavugamo, ndetse nkanagira amahirwe yo kuyakinamo nyasetsamo kandi ntayapfobya, nkanagira amahirwe yo kuwukinira umuryango wanjye, byaranshimishije cyane.

Uretse n’ibyo ni nawo mukino wamenyekanishije cyane, niwo wamfunguriye imiryango, ndamenyekana, uranshimisha cyane.

Hari undi mukino ndi gutegura witwa “Hate Radio (Radiyo y’urwango)” uvuga amateka ya Radio RTLM, n’ubungubu ngiye kwerekeza muri Canada kuwukina. Uwo mukino rero nkina umunyamakuru Rutwitsi, ni nawo mukino utuma ntakigaragara kenshi mu Rwanda, mpora hanze kuko ndi kugenda nywukina hirya no hino ku isi. Ni umukino uvuga amateka ababaje ariko nanone arimo ubutumwa nawo ndawukunda cyane, ndetse umaze kunyereka umusaruro ukomeye kuko umaze kwandikwamo igitabo, ndetse umaze gukorwamo filime.

Inyarwanda.com: Nk’umunyarwanda, turi mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Ese ni ibihe bikorwa uri gukora muri ibi bihe?

Atome: Muri ibi bihe ndi gukora ibikorwa byinshi, n’ubu mfite gahunda muri Canada n’ahandi henshi ku isi aho nzakina uyu mukino maze kukubwira witwa Hate Radio, n’ibindi bikorwa bigamije gukomeza kwibuka amateka yaturanze muri Jenoside mu rwego rwo guharanira ko atazongera kubaho.

Inyarwanda.com: Dusoza ikiganiro, ni iki wasaba abakunzi bawe, n’abanyarwanda bose muri rusange?

Atome: Icyo nabasaba ni ugukomeza kubaka igihugu, buri wese mu rwego rwe agakora uko ashoboye kose. By’umwihariko abahanzi, ni bakoreshe umwanya bafite mu kubaka.

Inyarwanda.com: Murakoze cyane.

Atome: Murakoze namwe!

REBA HAMWE MUHO ATOME YASETSAGA ABANTU:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND