Pacson avuga ko yari amaze igihe kinini yumva umutima we umusaba kumva cyane indirimbo za DMS nyuma y’uko hashize igihe kinini atagaragara hano mu Rwanda nyamara ari mu baraperi yari asanzwe akunda cyane ku giti cye kubera ubuhanga amuziho.
Pacson ati “ My man, my holy man DMS, 'Peace album' ni imwe muri za album mu Rwanda zitazapfa zibagiranye mu mateka ya hip hop.”
Nyuma yo kugura iyi album, Pacson yaboneyeho gutangaza ko benshi mu bibwira ko umuhanzi adashobora kugura album ya mugenzi we ari ukwibeshya ndetse asaba abahanzi bibwira ko kugura album ya bagenzi babo ari bibi ko bakwiye guhindura iyo myumvire.
Peace niyo album ya DMS, Pacson yaguze ku mafararanga y'u Rwanda 5000
Reba ikiganiro na Pacson nyuma yo kugura iyi album
Ati “ Iyi album ndayiguze, ntabwo bimenyerewe abantu nyine baziko umuhanzi adashobora kugura album ya mugenzi we ariko ntabwo aribyo n’abantu bige umuco wo kugura cd bareke bya bindi byo kuzishyira kuri flash disk.”
Reba amashusho y'indirimbo Big Dream Pacson ahuriyemo n'abandi baraperi
Tubibutse ko nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo Big dreams, Pacson yanamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yakoranye na Bac T bise To day is my day.
Nizeyimana Selemani