Nyuma y’imyaka 20 y’itabye Imana aho yaguye iwe mu rugo mu nyakabanda we n’umuryango we ndetse bakajugunywa mu musarane, Kuri ubu umuryango we uri mu gikorwa cyo gukusanya ibihangano bye bakabimurika mu rwego rwo kumwibuka no guha agaciro ibikorwa by’ubuhanzi yasize akoze.
Iyi ni ifoto ya Nyakwigendera Bizimana Lotti benshi bakundaga kwita 'Nsigaye ndi umuzungu nsigaye nitwa Patron'
Iki gikorwa kiyobowe nabo mu muryango wa Bizimana Lotti barangajwe imbere na professeur Malonga Pacifique wari murumuna wa nyakwigendera ndetse n’umuhanzi akaba n’umunyamakurur Dashim wari mwishywa we.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Prof. Malonga Pacifique yadutangarije ko hari hashize igihe kinini umuryango wa Lotti ndetse n’inshuti ze batekereza gukora iki gikorwa gusa bigahora mu mishinga aricyo cyatumye bafata iya mbere biyemeza kubishyira mu bikorwa kuri iyi nshuro hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof. Malonga Pacifique yagize ati “ Bizimana Lotti yari mukuru wanjye, nzi neza ko hari abanyarwanda benshi bamukundaga ku bw’ibihangano bye. Rero njye naje gsanga bigomba kuba inshingano zanjye gukora iyo bwabaga ngo twongere tuzure ibihangano bye tunamwibuka.”
Prof. Malonga Pacifique murumuna wa Bizimana Loti
Akomeza agira ati “ Iki gitekerezo cyari kimaze igihe kuko hari inshuti ze nyinshi zagiye zibitekereza ariko kubishyira mu bikorwa biragorana, njyewe nasaga nkutanazi aho biva naho bijya kuko ibintu by’umuziki ntabwo mbimenyereye ariko dufite mwishywa wacu witwa Dushimimana(Dashim) niwe wakomeje kunyereka uburyo ibi bintu dushoboka kubikora kuko we asanzwe abimenyereye cyane.”
N’ubwo abamukurikiraniraga hafi bemeza ko nyakwigendera Bizimana Lotti yari afite indirimbo zigera muri 25, kugeza ubu izimaze gukusanywa hirya no hino ni indirimbo 18 ari nazo zizasohoka kuri album ‘NITWA PATRON’ biteganyijwe ko izamurikwa tariki ya 25 Gicurasi 2015 nk’uko Dashim yabidutangarije.
Dashim ati “ Mu myaka 20 ishize nta hantu na hamwe washoboraga kubona ibihangano bya Bizimana Lotti kandi mu by’ukuri abanyarwanda barabikundaga byari binafite ubutumwa busobanutse. Ni mu rwego rwo kumwibuka, kubyaza umusaruro ibikorwa yasize kandi n’abakunzi be bongera bamwumve babshe kugura ibihangano bye.”
Tugarutse kuri amwe mu mateka ya Nyakwigendera Bizimana Lotti ni uko yavukiye mu cyahoze ari perefigitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi ahitwa i Kirinda mu gace ko hafi ya Nkoto, akaba yaravutse mu mwaka w’1950, umuziki we uza kumenyekana cyane mu myaka ya za 90 gusa yaje guhitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994.
Uyu mugabo yari afite umwihariko mu miririmbire ye. Bizimana Loti yakoraga indirimbo ziganjemo gushyenga no gutebya ariko byuzuyemo impanuro ndetse n’ubuhanga buhanitse. Injyana ye nayo yari umwihariko kimwe mu byashimangira ubuhanga n’itandukaniro ku bihangano bye n’iby’abandi bahanzi.
Indirimbo nka 'Ntamunoza' na 'Nitwa Patron' aririmbamo ngo "Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patoro” n’izindi zitazapfa kwibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda, ni impano ikomeye umuziki w’u Rwanda wabuze, kugeza n’ubu uzumvise yumvamo umwihariko n’injyana nyamara n’ubutumwa butagira uko busa.
Bizimana Loti yari umwarimu dore ko yari yararangije muri Kaminuza mu ishami ry’uburezi. Bamwe mu bo yigishije bamaze kuba abasaza, batangaza ko bakundaga ukuntu yabasetsaga cyane, bitewe n’indirimbo ze, ndetse bamwe iyo bumvise nk’indirimbo ye amarira arisuka kubera ukuntu bamukundaga.
Bakomeza bahamya ko uyu muhanzi yari umugabo w’igikundiro ukunda igihugu ndetse w’umunyamujyi, wangaga akarengane ako ariko kose, ikindi cyamurangaga yakundaga ukuri. Akiri muto yakundaga muzika cyane, ahanini yabikomoraga mu muryango wabo habagamo umuhanzi witwaga Rumarana, yaje guhimba injyana ayita “ikibatsi”
Nyakwigendera Bizimana Lotti y’itabye Imana afite imyaka 45 y’amavuko, aho yiciwe hamwe n’umugore we n’abana be babiri. Kuri ubu murumuna we Pfof. Malonga Pacifique akaba ariwe ufite ububasha ku bihangano bye byose yasize.
Nizeyimana Selemani