Uyu mugabo yari afite umwihariko mu miririmbire ye. Bizimana Loti yakoraga indirimbo ziganjemo gushyenga no gutebya ariko byuzuyemo impanuro ndetse n’ubuhanga buhanitse. Injyana ye nayo yari umwihariko kimwe mu byashimangira ubuhanga n’itandukaniro ku bihangano bye n’iby’abandi bahanzi.
Aba ni bamwe mu basigaye mu muryango wa Bizimana Loti barimo na Prof Malonga Pacifique
Indirimbo nka “Ntamunoza”, iyo aririmbamo ngo “Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patoro” n’izindi zitazapfa kwibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda, ni impano ikomeye umuziki w’u Rwanda wabuze, kugeza n’ubu uzumvise yumvamo umwihariko n’injyana nyamara n’ubutumwa butagira uko busa.
Bizimana Loti yari umwarimu dore ko yari yararangije muri Kaminuza mu ishami ry’uburezi. Bamwe mu bo yigishije bamaze kuba abasaza, batangaza ko bakundaga ukuntu yabasetsaga cyane, bitewe n’indirimbo ze, ndetse bamwe iyo bumvise nk’indirimbo ye amarira arisuka kubera ukuntu bamukundaga.
Bakomeza bahamya ko uyu muhanzi yari umugabo w’igikundiro ukunda igihugu ndetse w’umunyamujyi, wangaga akarengane ako ariko kose, ikindi cyamurangaga yakundaga ukuri. Akiri muto yakundaga muzika cyane, ahanini yabikomoraga mu muryango wabo habagamo umuhanzi witwaga Rumarana, yaje guhimba injyana ayita “ikibatsi” nan’ubu hari bamwe mu bahanzi bakiyikora harimo nka Chaka.
Uyu ni Prof Malonga akiri muto, uyu azwi mu kwigisha igiswahili kuri Televiziyo y'u Rwanda, nawe ni murumuna wa Bizimana Loti
Mu basigaye bo mu muryango wa Bizimana Loti harimo murumuna we Prof. Malonga Pacifique usanzwe yigisha igiswahili kuri Televiziyo Rwanda, ari nawe ukunze gutangaza amakuru menshi kuri uyu muhanzi.
Manirakiza Théogène