Sibomana Jean Bosco ni umuyobozi wa African cultural Medicine ltd ari na we wayishinze, avuga ko amaze imyaka igera kuri 14 akora akazi kajyanye n’iby’ubuvuzi gakondo ariko company yo ikaba imaze imyaka igera kuri ine ishinzwe. Ni umwe mu bazanye igitekerezo cyo gushyiraho urugaga(umuryango utegamiye kuri leta) rw’abaganga gakondo mu mpine bise UWAGA akaba awubereye umuyobozi wungirije uru rugaga rugamije gushyiraho ikigo gifasha abantu batandukanye kibagira inama muburyo butandukanye kandi badatatira umuco gakondo.
African cultural Medicine ltd ni ikompanyi ikora ibijyanye n’ubuvuzi gakondo bushingiye k’umuco. Ubu buvuzi bukaba bwibanda mu gukoresha imiti iva mu bimera gakondo dusanzwe duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi ndetse no gutanga inama zishingiye ku muco mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye ababagana baba bafite birimo nko kugira inama abashakanye batabasha gushimishanya uko bikwiye, kuvura no kugira inama ababaswe no kwikinisha cyane ko iki ari igikorwa kigayitse kandi kigira ingaruka zikomeye mu buzima bwa muntu harimo n’uburemba, kuvura indwara zitandukanye zibasira muntu ndetse n’ibindi.
Inyarwanda.com iganira n’umuyobozi wa African Cultural Medicine ltd yayitangarije ko usibye gutanga ubuvuzi gakondo bifuza no gushyiraho ikigo kigira abantu inama mu bijyanye n’urukundo ndetse n’uko ingo zubakwa, umuco wo kuranga abageni ndetse n’ibindi bitandukanye byakomeza gushyigikira indangagaciro nyarwanda n’umuco muri rusange kuko ari wo shingiro ry’imibereho y’abanyarwanda.
Imwe mu miti twasanze muri iri vuriro gakondo hari umuti witwa ‘’Igisura” uyu akaba ari umuti musukano uteye nk’umutobe. Iki kimera cy’igisura ngo gifitiye umubiri akamaro kanini cyane mu kubungabunga umubiri muri rusange. Kikaba kivura ugikoresheje nk’imboga cyangwa ifu yacyo, umutobe na pomade yacyo kubarwaye imitsi ndetse n’amavunane. Si ibyo gusa kuko igisura cyifashishwa mu kurambura imitsi itembereza amaraso mu mubiri ndetse kikanarinda umuntu kugira ibinya bya hato na hato nk’uko twabitangarijwe n’inararibonye muri aka kazi.
Si uyu muti gusa kuko twanahasanze undi muti bise IAT DAWA Lumex, uyu nawo akaba ari umuti uteye nk’umutobe. Uyu muti ukoze mu binyampeke gakondo birimo amasaka, ingano ndetse na tangawizi. By’akarusho uyu muti uha umubiri ubushobozi bwo kurinda kurwaragurika, guhashya indwara zo mu nda, gukangura umubiri kubantu bahorana intege nkeya, kurwanya isereri, amavunane , kugabanya imyanda mugifu no mu mara by’umwihariko uyu muti ukaba ufasha mu kugabanya rubagimpande kubayirwara.
African Cultural Medicine medicine ltd imaze imyaka igera ku icumi itanga ubu buvuzi gakondo bushingiye ku muco bakaba bifuza kwagura ibikorwa byabo kugirango birusheho kugera kuri benshi kandi ku gihe.
Babajijwe uburyo bakorana na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo, yadutangarije ko bakorana neza muburyo butandukanye harimo no kubagira inama ku buryo batanga service nziza, inoze bityo ababagana bakarushaho kubona ibisubizo by’ibyo baba baje bashaka ngo ariko iyo umuntu abaganye babona ikibazo kibarenze umuntu bamwohereza kwa muganga kuko hari indwara batabasha kuvura.
African cultural Medicine ltd ikorera i Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe iruhande ya Urwego Opportunity Bank (UOB).
Dushimirimana Onesphore
