Mu kiganiro twagiranye na Kizito Mihigo tumubaza bimwe mu bisobanuro ku ndirimbo ye nshya yanemereye Inyarwanda.com ko afite umukunzi ndetse yitegura kuzahimba indirimbo y’ubukwe naramuka abonye umubano wabo ukomeje gukomera .
Inyarwanda.com: Kizito Mihigo muraho?
Kizito: Muraho neza?
Inyarwanda.com: Umaze icyumweru ushyize ahagaragara indirimbo “Igisobanuro cy’urupfu”. Ni kuki wahimbye iyo ndirimbo ukayiha ririya zina?
Kizito: Rero, nk’uko mwabibonye mu ibaruwa nanditse ubwo iriya ndirimbo yasohokaga, nashatse kugaragaza ukwemera kwanjye kwa gikristu, cyane cyane ku bijyanye n’urupfu ndetse n’akababaro. Maze imyaka igera kuri irindwi nkurikiranira hafi iby’amadini n’imyemerere y’abantu. Nasanze uburyo abakristu twumva urupfu ndetse n’ubuzima bitandukanye n’uburyo amadini menshi abyumva, cyane cyane amashya, twavuga nk’idini rya Reincarnation n’andi ariho avuka ubu ngubu.

Muri iyi ndirimbo, Kizito Mihigo aba acuranga igicurangisho cya Orgue
Bitandukanye kandi n’uburyo abatemera Imana babyumva. Ubukristu rero butanga igisobanuro cy’urupfu kiduha ikizere, kuko nyuma y’urupfu twemera ko dutegerejwe n’umubyeyi udukunda. Niyo mpamvu inyikirizo y’iriya ndirimbo igira iti: “Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi, ariko rutubera inzira igana icyiza kiruta ibindi”.
Inyarwanda.com: Urashaka kuvuga ko abantu bose iyo bapfuye bajya mu ijuru?
Kizito: Kiriziya Gatorika yemera ko umuntu wese uri mu isi, Imana yamuhaye amahirwe menshi yo guharanira ijuru. Iyo tutarigiyemo, ntibiba biturutse ku Mana, ahubwo ayo mahirwe tuba twayakoresheje nabi.
Inyarwanda.com: Byaba bitandukaniye he n’imyemerere y’andi madini?
Kizito: Islam ijya guhuza imyemerere n’abakristu kuri iyo ngingo, ariko nayo si neza. Naho amadini mashya amwe n’amwe nka Reincarnation, yemera ko iyo umuntu apfiriye nko mu Rwanda cyangwa I Burundi, ashobora guhita yongera akavukira mu Buholandi yitwa irindi zina, afite n’abandi babyeyi, cyangwa akavuka ari ihene cyangwa inkoko… Murumva ko ntaho bihuriye.
Inyarwanda.com: watubwira muri make kuri iriya baruwa yawe wise “Igisobanuro cy’akababaro”
Kizito: Nk’uko mwabisomye muri iyiya baruwa ndende, jyewe nemera ko akababaro gafite igisobanuro mu buzima bwacu. Ku isi yose nta muntu n’umwe utababara, akababaro ni ikintu gihurirwaho n’ibiremwa byose iyo biva bikagera. Ariko ubanza atari n’ibiremwa gusa kuko na Yezu wari umwana w’Imana yarababaye, arataka, ararira.

Nemera ko akababaro ari ikintu rusange kiri mu buzima bw’Imana n’abantu bayo, kandi gifite icyo kivuze, ku buryo dukwiye kugitekerezaho. Muri iriya baruwa naranditse nti: “Akababaro ni ikintu rusange kandi cy’ingenzi muri kamere ya muntu, giherekeza umuntu kigamije kumugeza ku rwego rwo kwirenga ubwe, no kurusha imbaraga kamere ye.”
None se tutababaye twamenya kubabarira? Ntimunyumve nabi, sinshaka kuvuga ko abantu bose bakwiye kubabara, ahubwo ndashaka kuvuga ko akababaro ari ikintu tudashobora kwirukana mu buzima bwa hano ku isi, ariko ko dushobora kugakoresha kakatubera ishuri ritwigisha kwihangana no kurusha imbaraga ingeso mbi zacu, tukazitsindisha indangagaciro z’ubumana twifitemo. Nk’uko nabyanditse rero, akababaro kajye katwigisha kubabarira no kugirira impuhwe abandi.
Inyarwanda.com: Kizito, hari amagambo yo muri iriya ndirimbo abantu bagiye bibazaho, nko mu gitero cya kabiri, aho uvuga ngo, abazize Jenoside, n’abazize intambara, impanuka, indwara no kwihorera...washakaga kuvuga iki?
Kizito: Icyo gitero kiravuga kiti: “Nta rupfu rwiza rubaho, rwaba Jenoside cyangwa intambara, uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka cyangwa uwazize indwara, abo bavandimwe aho bicaye baradusabira”. Hari ikintu kitumvikanamo se? Nemera ko icyo waba wazize cyose, Imana ikwakira nk’umwana wayo.
Inyarwanda.com: Ariko hari abantu bashobora kumva ko ugereranya Jenoside no kwihorera bakaba bavuga ko upfobya Jenoside.
Kizito: Pas du tout. Ahubwo nderekana uburyo bwinshi bwo gupfa, nkerekana ko byose ari ugupfa, kandi ko bitubera nk’umuryango tukinjira mu buzima buhoraho. Erega kuba twarahuye na Jenoside ntibigomba kuduhuma amaso ngo bitwibagize ko ku isi hari abandi bantu bapfa bazize ibindi. Abo nabo ni abantu tujye tubibuka.
Inyarwanda.com: Icyo ni igitero cya gatatu
Kizito : Tout à fait ! Mu gitero cya gatatu ndaririmba nti : « Jenoside yangize imfubyi, ariko ntikanyibagize abandi bantu, nabo bababaye, bazize urugomo rutiswe Jenoside. Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira, ndabakomeza, ndabazirikana »
Inyarwanda.com : Abo ni bande uvuga ?
Kizito Mihigo : (araseka) Ko numva byumvikana ra ! Ndavuga ko kuba narakorewe Jenoside nkayiburamo abantu banjye, bitagomba gutuma ntekereza ko ari jyewe muntu ushobora kubabara no kugirirwa urugomo jyenyine. Ku isi hari abantu benshi bicwa abandi bagahohoterwa ku zindi mpamvu zitari Jenoside. Abo nabo ni abantu tubazirikane muri iki gihe cy’igisibo. Reka nibutse abakristu gatorika ko umushumba wa Kiriziya Gatorika yadusabye kwigomwa muri iki gisibo. Natwe tureke kwireba twenyine rero, turebe na bagenzi bacu.
Inyarwanda.com : Hari ikindi gitero wavuzemo ngo : “Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu”. Washakaga kuvuga iki ?
Kizito Mihigo : Iriya gahunda ya « Ndi umunyarwanda » mbona ari très intéressant. Iratuma abantu batekereza ku cyo baricyo, kandi nkunda ikintu gituma abantu bitekerezaho. Jyewe rero, nanjye ndi umunyarwanda. Ariko mbere yo kuba umunyarwanda, ndi umuntu.
Habaho abantu batari abanyarwanda, ariko ntihabaho abanyarwanda batari abantu. Urumva ko ubumuntu burusha agaciro ubunyarwanda. Bityo rero, sinshobora gushimangira ko ndi umunyarwanda mbere yo gushimangira ko ndi umuntu. Sinshobora guhamya indangagaciro z’ubunyagihugu mbere yo guhamya indangagaciro z’ubumuntu. Ndamutse nshyize imbere ubunyarwanda bwanjye, nshobora kugira ngo abatari abanyarwanda hari icyo babura. Bikaba byatera n’amakimbirane cyangwa gusuzugurana. Ariko iyo nshyize imbere ubumuntu, numva ko ikiremwamuntu cyose, aho kiri hose ku isi, ari abavandimwe banjye.
Numva ko umunyamerika ari umuvandimwe kuko nawe ari umuntu, umushinwa, umurusiya, umunyamisiri…uwo muri Siriya no muri Centrafrika, bose ni abavandimwe kuko nta n’umwe muri twe uva amazi mu mwanya w’amaraso. Ubwenegihugu n’imico yacu binyuranye rero, ni amarangi y’amabara atandukanye dusiga ku bikuta by’inzu yitwa ubumuntu.
Inyarwanda.com : None se iriya ndirimbo niyo wageneye abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka kimwe n’uko usanzwe ubagenera indirimbo muri ibyo bihe ?
Kizito : Oya ! Iriya si indirimbo yo kwibuka Jenoside. Iriya ni indirimbo ya gikristu, idufasha kuzirikana ku rupfu mu gihe cy’igisibo, niyo mpamvu nayisohoye kuwa gatatu w’ivu aho kuyisohora ku itariki ya 7 Mata. Ariko nyine twabonye ko na Jenoside ari urupfu, ubwo abayizize nabo tuzabonereho tubasabire dore ko icyunamo kizanatangira tukiri mu gisibo. Iyo kwibuka bihuriranye n’igisibo, jyewe ngira icyunamo cyiza !
Inyarwanda.com : Hari indi ndirimbo uzatugezaho mu cyunamo ?
Kizito : Ndimo ndayishakisha, niza nzababwira
Inyarwanda.com : Ese hari ibikorwa fondation yawe yateganyirije abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka nk’uko bisanzwe ?
Kizito : Yego. Nk’uko twabikoze umwaka ushize, Fondation KMP izasura abacitse ku icumu bo mu mudugudu tuzahitamo, tubataramire kandi tuganire, niturangiza dusure n’abagororwa muri gereza tuzahitamo, nabo tubataramire kandi tuganire.
Inyarwanda.com: Abandi baririmbyi bakunda gukora ibitaramo byo kumurika album, ni ukuvuga ibitaramo byo kumurika album zabo, ariko wowe umaze kugira album 7 nyamara nta n’imwe urakorera igitaramo. Ni ukubera iki?
Kizito : Ntabwo nkunda gukora ibitaramo bigamije gucuruza indirimbo zanjye. Ibitaramo byose nkora biba bigamije guha abantu ubutumwa, nkoresheje indirimbo zanjye. Buri gihe rero iyo hari album nshyashya, abaje mu gitaramo cyanjye mpita mbabwira ko ihari. Biterwa n’imikorere y’umuntu.
Inyarwanda.com : Ese Kizito, bagutoreye kujya muri guma guma wajyamo ?
Kizito : (Araseka) Oya ntabwo najyamo
Inyarwanda.com : Kubera iki ?
Kizito : Njyewe sinzi gushyushya
Inyarwanda.com : Mu gusoza iki kiganiro nagira ngo nkubaze niba nta mukunzi urabona
Kizito : Arahari noneho, ndizera ko bizakomera nkamubabwira mu minsi iri imbere.
Inyarwanda.com : Ndumva waranavuze ko naboneka uzahimba indirimbo y’urukundo
Kizito : Urabizi ? Nimubona mu mezi ari imbere nsohoye indirimbo y’ubukwe, muzamenye ko byakomeye. Ariko ubu sindamenya uko bimeze.
Inyarwanda.com : Ni ubuhe butumwa buri ku mutima wawe wifuza kugeza ku banyarwanda ?
Kizito : Imana iduhe Amahoro !
REBA INDIRIMBO IGISOBANURO CY’URUPFU YA KIZITO MIHIGO :
Munyengabe Murungi Sabin
