Gaynor Rzepka w’imyaka 25 y’amavuko, yabyaye umwana w’umuhungu tariki 16 Gashyantare 2014 aza kumwita Olly-James, mu buhamya bw’uyu mubyeyi akaba yaratangaje ko byamutunguye cyane ndetse bikatangaza umuryango we, cyane ko yari amaze igihe akora akazi ke k’amasaha icumi ku munsi nta mbogamizi ndetse akongeraho ko yanakoraga imyitozo ngororamubiri yo kwiruka mu gihe cyose yari atwite, ibyo byose bikaba byaratumaga atabimenya kandi ntihagire n’undi ubimenya.
Amaze ibyumweru yibarutse mu gihe atanatekerezaga ko atwite
Mu masaha macye mbere y’uko abyara, Gaynor Rzepka yari ari mu kazi ke gasanzwe mu isoko rya Cowbridge mu gihugu cya Wales ari nacyo aka gashya kabereyemo, hanyuma aza kumva atameze neza umuyobozi we amusaba ko yakwitahira akajya kuruhuka ariko undi arahatiriza kugeza arangije inshingano ze zo gukora amasaha icumi ku munsi.
Nk’uko amakuru dukesha Dailymail akomeza abivuga, ahagana ku isaha ya saa saba z’ijoro nibwo yumvise ububabare bukabije arabyuka, akaba n’ubusanzwe yari yiriwe ababara cyane mu nda ariko akayoberwa ibyo aribyo.
Umubyeyi n'umwanya we bameze neza nta kibazo
Asobanura ku by’aka gashya kamubayeho Gaynor yagize ati: “Nari niriwe mbabara, mu masaha ya saa saba numvise mbabara noneho bikabije, gusa sinigeze mbitekerezaho cyane. Byarakomeje sinongera gusinzira, ahagana saa cyenda zo mu rukerereza numvise nshaka kujya mu bwiherero ariko sinari kubasha kujyayo. Ahagana saa cyenda na makumyabiri zo mu rukerera numvise noneho ububabare burenze, njya mu bwiherero ariko guca bugufi birananira nshaka kujyamo mpagaze, ngiye kumva numva umwana araje, mpita mufata ngo atagwa mu musarane, naratunguwe cyane”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yatunguwe cyane, mama we akahagera nawe akumirwa akimara kubona uwo mwana, naho papa we agerageza kubahosha ababwira ko bakwitonda kuko kubyakira byari byabananiye. Ibi bikaba byarabaye agashya kuburyo kubyiyumvisha ku babyeyi no kuri Gaynor ubwe byafashe umwanya utari muto.
Uyu mubye usanzwe ukora akazi kajyanye n’ubucuruzi, yatangaje ko yari asanzwe aterura amakarito y’ibiro 25 agenda abihereza abakiliya kandi akaba yarumvaga nta kibazo afite, umukunzi we baherukanaga mu mwaka ushize nawe akaba yaratunguwe no kumva ko yabyaye mu gihe atari azi n’ibyo gutwita kwe.
Aha niho umwana yavukiye ubwo nyina yari agiye mu bwiherero
Gaynor yakomeje agira ati: “Naratekereje nti umukunzi wanjye aranyica, mpita nsaba mama kumuhamagara, yabaye nk’ukubiswe n’inkuba akibyumva. Mu gutwita kwanjye nta kimenyetso na kimwe nabonye, nta bubabare cyangwa ibindi biranga umubyeyi utwite, noneho icyakomeje kuba amayobera n’ubu bikaba bikiri urujijo ni uko nakomeje kujya mu mihango nk’ibisanzwe. Nta biro niyongereyeho bigaragara uretse kuba nsanzwe mfite byinshi, ndetse mu mezi atanu ashize nitabiriye amarushanwa yo kwiruka marato kandi nayarangije nta kibazo”.
Uyu muhungu umaze iminsi micye avutse aha yari kumwe na nyina na nyirakuru
Kugeza ubu uyu mubyeyi arateganya kwibanira n’umukunzi we hamwe n’umwana wabo, nyuma y’uko abaganga bemeje ko kuba atarajyaga yumva umwana mu nda byaterwaga n’uko yahoraga akora cyane, bivuga ko mu gihe yabaga asinziriye aribwo umwana yabashaga kwinyagambura.
Manirakiza Théogène