Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2014 nibwo hamenyekanye inkuru ebyiri z'incamugongo ku banyarwanda nabo mu miryango ya KNC na mugenzi we Tom Close bapfushije ababo muri iki gitondo.
Inkuru y’akababaro ko umuryango wa KNC(KakozaNkuriza Charles) bagize ibyago, yamenyekanye mbere gato y’iya Tom Close. KNC yagize ibyago byo gupfusha umwana we w’imfura wari urwariye mu Buhinde.
Benshi mu nshuti za KNC abo mu muryango we, abakozi ba Radio na TV1 ari nayo uyu muhanzi abereye umuyobozi babajwe cyane n’urupfu rw’imfura ya KNC yitabye Imana izize indwara y’umutima.
Tom Close na KNC bagize ibyago
Ku ruhande rwa Tom Close yatangarije Inyarwanda.com ko we n’umuryango wa Emmanuel Kolini muri rusange bafite akababaro gakomeye ko kubura umuvandimwe we, mukuru we John Kolini, umuhungu wa Musenyeri Emmanuel Kolini wabaye umuyobozi w’idini ry’Abangilikani igihe kirekire mu Rwanda.
Uyu musore witabye Imana afite imyaka 35 y’amavuko akaba yarakuranye na Tom Close igihe uyu muhanzi yarerwaga na Musenyeri Emmanuel Kolini ari na we wareze Tom Close. John Kolini, ni mukuru wa Tom Close wo kwa nyina wabo, gusa kubera uburyo bakuranye ni nk’abavandimwe bavukana mu ndi imwe nk’uko na Tom Close ubwe yabitangaje.
Tom Close ati, “Nyakwigendera yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, yapfiriye mu Bwongereza ari naho yabaga. Yari amaze iminsi mike arwaye, yari afite ikibazo cy’imitsi yo mu mutwe, yamaze kwigendera. Ubu turi mu rugo kwa Musenyeri Kolini i Kanombe”
Ati, “Muri iki gitondo mbabajwe n'urupfu rwa mukuru wanjye John Kolini. Ugiye abawe tukigukeneye, ariko Imana iguhamagaye iragukunda kuturusha. R.I.P JOHN KOLINI.”
Uyu muvandimwe wa Tom Close, yaherukaga kubonana na we mu mpera z’umwaka ushize mu Kuboza 2013 ubwo yazaga kubasura mu Rwanda. Icyo Tom Close yibukira cyane kuri nyakwigendera, ni uko yahoraga amugira inama zihoraho amusaba ko atagomba na rimwe kuzahindura imyitwarire bitewe n’umuziki.
Nyakwigendera John Kolini, mukuru wa Tom Close
Tom Close ati, “Mu rugo, muri Famille twese yaraturutaga, ni umuntu wakundaga kutugira inama. Kolini yari umuvandimwe ukomeye , yangiraga inama buri gihe ansaba kutazahindura na rimwe imyitwarire yanjye kubera umuziki. Mu rugo twese yatugiraga inama”
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO