Mutesi Aurore, ku myaka 20 ni we watorewe kuba Miss Rwanda 2012 mu mihango yaberaga muri Expo Ground i Gikondo ku itariki ya 1 Nzeli 2012.Yari ahanganye n'abakobwa 15 bahataniraga uyu mwanya, batanu bageze ku mwanya wa nyuma ni Mutesi Aurore, Isimbi Deborah Abiellah, Natasha Uwamahoro, Ariane Murerwa na Akineza Cermen.
Mutesi Aurore mu bihembo bikomeye yegukanye icyo gihe harimo imodoka ya Haval yari ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amanyarwanda, igihembo cy’urugendo rwo kugenda no kugaruka muri Afurika y’Epfo (South Africa) n’ibindi byinshi bitatangajwe.
Miss Mutesi Aurore amaze kuba Nyampinga w’u Rwanda yamaze amezi atatu mu byishimo gusa ahita atangira guhura n’ibizazane bimutera agahinda gusa ntibyamuciye intege kuko yakomeje urugendo rwe ndetse aza kugenda yitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, amwe akayatsindwa andi akayitwaramo neza.
Kayibanda na Mukazera ababyeyi be bahagaze ibumoso ndetse na nyakwigendera musaza we Henry (waririmbaga mu itsinda rya KGB) ari na we Aurore akurikira
Ku itariki ya 1 Ukuboza 2012 Miss Mutesi yapfushije musaza we Hirwa Henry
Uyu muhanzi wahoze uririmba mu itsinda rya KGB nyuma akaza kwitaba Imana, yapfuye azize impanuka y’amazi aho yarohamye mu kiyaga cya Muhazi ubwo yari yajyanye na bagenzi be mu butembere.
Mutesi Aurore yashenguwe n'urupfu rwa musaza we
Urupfu rwa Hirwa Henry rwasheshe Mutesi Aurore, umuryango we wose ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.
Miss Mutesi Aurore yakoze impanuka, imodoka ye ibigenderamo
Uyu mukobwa mu gihe yamaze ari Miss yagiye ahura n’ibibazo, ku itariki ya 1 Mata 2013 nibwo yari atwaye imodoka yahawe nk’igihembo ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda maze akora impanuka yangije bikomeye iyi modoka ndetse kugeza ubu iyo modoka ntabwo yongeye kujya mu muhanda. Yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata ahagana saa tatu n’igice hafi yo kuri Saint Michel mu mujyi wa Kigali.
Yari mu muhanda werekeza kuri KIST, ari mu modoka ye yo mu bwoko bwa Haval 5 ifite pulake nomero R MISS 12, imodoka yazamukaga iva mu Kiyovu yo mu bwoko bwa Carina ifite pulake nomero RAA 437 E itwawe n’uwitwa Serugo Espoir iraje iramugonga maze itwara imodoka ye nko muri metero 5, zombi zihita zigonga umumotari wari uhagaze ku ruhande aho witwa Mukundabantu Felix utwara moto ifite pulake RC 028 J.
Nyuma yo gukora iyi mpanuka uyu mukobwa akenshi yagaragaraga muri Kigali agenda n’amaguru cyangwa agashaka ubundi buryo gusa nta modoka ye bwite akigira kugeza ubu.
Miss Mutesi Aurore yegukanye ikamba rya Miss FESPAM
Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, w’imyaka 21, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Iserukiramuco rya Muzika FESPAM 2013 (Festival Panafricain de Musique). Ni mu marushanwa yari ahagarariyemo u Rwanda yabaye ku itariki ya 17 Nyakanga muri Congo Brazzaville. Uwabaye igisonga cya mbere ni Nyampinga wo muri Mali naho uwabaye igisonga cya kabiri ni Nyampinga utorerwa mu Bufaransa uhuza abakomoka muri za Congo ebyiri (Miss Congo-France).
FESPAM ni iserukiramuco Nyafurika rya muzika (Festval Panafricain de la Musique) rihuza abahanzi b’abanyamuziki bo muri Afurika, rikaba buri myaka ibiri.
Mu mwaka wa 2013, iri serukiramuco Nyafurika rya muzika, ku nshuro ya cyenda ryabereye muri Kongo Brazaville,rifite insanganyamatsiko igira iti “Les Musiques Africaines, Vecteur d’Authenticité et facteur d’émergence”.
Nk’uko byashyizwe muri gahunda y’iri Serukiramuco Nyafurika rya Muzika (FESPAM) uko ribaye hatorwa Miss FESPAM, aho ba nyampinga batandukanye baba baturutse mu bihugu bitandukanye by’Africa bitabira iri rushanwa “ Miss FESPAM”, ibaye ku nshuro ya karindwi.
Ni muri urwo rwego nyampinga w’u Rwanda Mutesi K. Aurore ku wa 17 Nyakanga 2013 yitabiriye iri rushanywa rya Miss FESPAM 2013 ahagarariye u Rwanda akaba ari nawe watsindiye umwanya wo kwambikwa ikamba rya Miss Festival Panafricain dee la Musique 2013 (Miss FESPAM 2013).
Miss FESPAM 2013, MUTESI Kayibanda Aurore, akaba azajya ahagararira Africa mu bikorwa bitandukanye ku isi ndetse akabera umuvugizi FESPAM ku isi yose. Binateganijwe ko ahabwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n’ibindi binyuranye.
Mutesi K. Aurore ndetse n’itsinda Gakondo Group bahagarariye u Rwanda muri FESPAM 2013 ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco bakaba bazagaruka mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga 2013.
Mutesi yaserukiye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational
Kayibanda Mutesi Aurore nyampinga w’u Rwanda yerekeje mu gihugu cya Belarus mu burayi bw’uburasirazuba aho yahagarariye u Rwanda mu marushanwa yaba nyampinga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Yagiriye ibihe byiza muri Belarus
Ku itariki ya 18 Kanama 2013 nibwo Miss Mutesi Aurore na bagenzi be yari ahanganye nabo 94 batangiye umwiherero mu mujyi wa Minsk aho bari baserukiye ibihugu byabo muri aya marushanwa mpuzamahanga. Bagiye bazengurutswa imijyi itandukanye nka Polotsk, Vitebsk, Lida, Grodno, Brest, Nesvizh….
Kayibanda Mutesi Aurore ni muntu ki?
Mutesi Kayibanda Aurore, mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera ubu batuye mu mujyi wa Kigali, yavukiye i Burundi (Bujumbura) mu w’1992, akaba umuhererezi mu bana bane (4).
Amashuri y’inshuke yayigiye kuri Petit Prince (mu Mujyi wa Kigali), aho yanakomereje amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane, akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya Kimisange ari naryo yashorejemo amashuri abanza.
Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) yacyigiye kuri Saint Joseph i Nyamirambo, ayakomereza muri ETO Muhima aho yavanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi(Construction).
Mu buzima busanzwe Mutesi akunda imikino, by’umwihariko umupira ukinishwa intoki wa Basketball hamwe n’umupira w’amaguru.
Akunda kandi ibintu bijyanye no kwiyereka (Modeling), akaba yarabitangiye mu mwaka wa 2009, anavuga ko aribyo bimutera imbaraga zo guharanira kuba Nyampinga w’u Rwanda w’u aho byarangiye abaye we muri 2012.
Hari byinshi yakunze kunengwaho
1.Akimara gutorerwa kuba Miss Rwanda, Miss Mutesi Aurore yanenzwe cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye ko atajya atanga amakuru ndetse ko akoresha imvugo irimo agasuzuguro iyo avugana n’itangazamakuru cyangwa hagize abamukenera ngo abahe ubufasha.
N’ubwo itangazamakuru ryamushinje iri kosa kuva yatorerwa uyu mwanya kugeza ubu, nta munsi n’umwe yigeze yemera ko asugura nk’uko babimushinja.
2.Ubwo yari mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational, abanyarwanda bamwe babajwe no kumubona yambaye bitandukanye n’uko abandi bakobwa 94 bari bambaye utwenda two ku mazi mu cyiciro bari bagezemo icyo gihe cyo kwiyerekana buri wese yambaye utwenda bita Bikini. Mutesi we yanze kwambara nk’abandi ahitamo kurenzaho akitero katatumaga ibibero bye bigaragara nk’abandi bose.
Benshi bakimara kubibona, baramunenze cyane bavuga ko ari kimwe mu byatumye ndetse ngo yasebeje u Rwanda nyamara we ahamya ko yabikoze yabitekerejeho neza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2014 nibwo hagiye gutorwa umukobwa usimbura Mutesi Aurore kuri uyu mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda.
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO