Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 21/02/2014 8:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina yamanyamahanga twitwa benshi ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu mazina mwifuje kumenya

Bonnie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyongereza rikaba risobanura “Umwiza”. Ba Bonnie bakunze kurangwa no gukorana imbaraga nyinshi, baravumbura, barakundwa cyane, bagira umwete ku murimo kandi bakunda umwimerere.

Helena ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urumuri rw’izuba”. Ba Helena bakunze kurangwa n’ubumuntu, bagaragaza ibibarimo, bagira umutima w’impuhwe, bagira indoto kandi bakora ibintu ku murongo nta kavuyo.

Katherine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Utaranduye”. Ba Katherine bakunze kurangwa no gukora cyane, bahorana ibakwe, babasha kuyobora, bagira amarangamutima cyane kandi bazi gufata ibyemezo.

Caroline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Imbaraga n’umutuzo”. Ba Caroline bakunze kurangwa n’umurava, bagira amatsiko, bahorana ibakwe, bagira ibitekerezo byagutse kandi bazi gufata ibyemezo.

Anita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anitabakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu byose muri gahunda nta kavuyo kandi bagaragaza icyo batekereza ku buryo bworoshye.

Winnie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurinzi utagatifujwe”. Ba Winnie bakunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi neza, babasha kumva ababagana, babasha kuvugira abandi, bariyubaha kandi bagwa neza.

Brunella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ingabo zifashiswa kwirinda ku rugamba”. Ba Brunella bakunze kurangwa no kugira gahunda, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kugirirwa icyizere kandi barihambira cyane.

Olive ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti cya Elayo”. Ba Olive bakunze kurangwa nokugenzura ibyo babona byose, bagira ibitekerezo byagutse, bagira ubushake cyane, ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi kandi bakunda umwimerere.

Nawe niba hari izina wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...