Mu kiganiro Meddy yagiranye n’Inyarwanda.com, yadutangarije ko mu buzima bwe asigaye ashengurwa cyane no kuba hari umubare munini w’abantu babereyeho kubabaza imitima ya benshi cyane cyane hakaba ababikora binyuze mu rukundo nyamara bakirengagiza ko nabo baramutse babikorewe byabatera ibibazo.
Meddy, yabanje kugira inama abasore n’inkumi babeshya bagenzi babo ko babakunda kandi babakinisha hashira igihe gito bakabereka munsi y’ikirenge.
Ati, “Kubabaza mugenzi wawe, ni icyaha ku Mana, kumubeshya nabyo ni ikindi cyaha gikomeye, iyo hajemo kuba wamutera igikomere ku mutima uba umugiriye nabi. Uzirinde kugira uwo ubabariza umutima. Hari abasore benshi n'abakobwa bazakwizeza ko bagukunda nyamara nyuma y'igihe bikaba ibindi. Igikomere cy'umutima gitwara igihe kitari gito kugira ngo gikire. Iyo utekereje ubugizi bwa nabi cyangwa igikorwa cy'ubugome, hari byinshi bitandukanye wumvamo, ariko gukomeretsa umutima w'umuntu bingana no kumugirira nabi.”
Aba basore n’inkumi bose bangiza imitima ya bagenzi babo binyuze mu rukundo, Meddy abafata nk’abagizi ba nabi bica urubozo bagenzi babo binyuze mu rukundo aho bababeshya ko babakunda birenze ukwemera nyamara atari byo.
Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo NASARA, yashimangiye ko hari abasore n’inkumi benshi batagishaka kumva ibijyanye n’urukundo kubera ibibazo bagiye bahuriramo nabyo, guhemukirwa cyane no guterwa igikomere kidapfa gukira. N’ubwo hari uyu mubare munini utagishaka kumva iby’urukundo, Meddy yasobanuye neza ko atari uko batagira umutima ukunda ahubwo babiterwa n’ibyo bibazo byose bahura nabo bahemukirwa.
Ati, “Mbere y'uko ubwira umuntu ko umukunda,uzabanze ushishoze wirebe neza mu mutima wawe, urebe niba koko bikuvuye ku mutima kuko iyo ataribyo biba bigomba kuzavamo kumutera cya gikomere. Abo mubona batagishaka kumva iby'urukondo n'ibijyanye na rwo,si uko batarugira ahubwo ni uko bababajwe mu by'urukondo. Hari n’ababyirengagiza ariko barashyira bakifuza gushaka uwo bazarushingana cyangwa gushakwa. Uzirinde Guhemuka. Urukundo si ikintu kibi,biterwa n’uwo ukunda . Meddy Inkoramutima yanyu.”
REBA INDIRIMBO NASARA YA MEDDY:
Nyuma y’indirimbo Nasara, Meddy afite ibindi bikorwa bitandukanye bya muzika ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba. Uyu muhanzi kandi, ni umwe mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards mu cyiciro cy'umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Diaspora
Munyengabe Murungi Sabin