Hari benshi bibza aho ibibazo by’aba baraperi byaba byarahereye kugeza aho muri iyi minsi buri wese yongeye kugenda asohora indirimbo yataka mugenzi we mu buryo bweruye, ibi bikaba byaherukaga kubaho mu gihe Pfla yaragisohoka muri Tuff gangs agahita akora indirimbo yibasiraga mu buryo bukomeye Jay Polly.
Muri iki gihe indirimbo Revolution hamwe n'iya Jay Polly Ku musenyi zongeye kubyutsa ubushyamirane hagati yaba baraperi gusa benshi mu bakurikiranira hafi bakemeza ko Jay Polly ariwe waba washoje uru rugamba, Ababyemeza bagashira ku mirongo imwe n’imwe igize izi ndirimbo.
Mu ndirimbo Revolution, Jay Polly yagize ati “ Wowe uri Imana ya high, hip hop si ibiswingi byinshi, hip hop si amanyanga cyangwa imbaha nyinshi,…”
Yongeye gushimangira uyu murongo mu ndirimbo ye K’umusenyi, Aho agira ati “ Hip hop si ama high menshi, n’ubwo waba ufite so ufite amafaranga menshi”. Benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda bemeje ko uyu muntu Jay Polly yavugaga ari Pfla cyane ko bizwi ko uyu muraperi ari umwe mubakomoka mu muryango wihagazeho aho se umubyara yanigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga mu Rwanda .
Nyuma y’izi ndirimbo zombi, Pfla wari waravuze ko yahagaritse ihangana mu ndirimbo nawe yahise yongera gusubiza Jay Polly mu ndirimbo Ndacyabirimo aho abashaka kumubwira ko n’ubwo yahinduye uburyo yakoraga umuziki ariko adashobora kwihanganira na gato umuraperi ushobora kumwinjirira.
Aba baraperi bombi muri iyi minsi ntabwo bavuga rumwe
Nk’uko mu minsi mike ishize Pfla yabitangarije ikiganiro Saturday night on fire cya radio cfm cyagarukaga cyane ku mvo n’imvano y’ibibazo aba baraperi bagiranye. Pfla yavuze ko mu gihe yarakinjira mu itsinda rya Tuff gangs Jay Polly ari umwe mu bantu bahuzaga cyane ndetse akanamugirira ikizere ariko uko iminsi yagendaga iza iki cyizere cyagiye kiyoyoka kugeza ubwo atumye ava mu itsinda rya Tuff Gangs.
Pfla ati “ Icyo ntakwibagirwa ni uko Jay twigeze kuba inshuti cyane, nkuko twari tugize itsinda rya Tuff gangs turi batanu(5), Jay yari umwe kabisa mu bantu twuzuzanyaga, twabyumvaga kimwe cyane ariko biza kwangizwa ni uko uko njye namufataga siko we yari yaramfashe ahubwo Jay ni indyarya cyane, icyo nicyo kintu cyaje kumbabaza cyane bihita byangiza buri kimwe cyose. Njyewe maze kuvumbura ko umuntu ari indyarya cyane ntabwo tuba tukibanye kuko njyewe nkunda kuvugisha ukuri, ntamakorosi aba mu buzima bwanjye iyo tutabwizanyije ukuri turarekana.”
PFLA hano yari ku rubyiniro n'umukunzi we El Poeta
N’ubwo nyuma yo gutandukana kwabo Pfla avuga ko bahuye bagasabana imbabazi ku bw’amakosa akomeye yari yabayeho ndetse nawe akaboneraho umwanya wo kumusaba imbabazi ku ndirimbo yari yakoze imutuka cyane, Pfla ashimangira ko yangijemu mutwe Jay Polly mu buryo bukomeye bituma amutekereza amanywa n’ijoro.
Abajijwe icyo avuga ku ndirimbo zikurikiranye Jay Polly amaze gusohora amuvugaho, Pfla ati “Ntabwo wafata umwanya ungana gutyo ku muntu udasanzwe umwemera cyangwa utamutekereza amanywa n’ijoro, buriya Jay mfite ukuntu nagiye mwangiza mu mutwe kandi abona ibyo amaze kugeraho byose akabona ntabwo araba satisfait (aranyurwa) kuko hari aho atabasha kugera.”
PFLA yemeje ko Jay Polly ari indyarya ikomeye cyane
Akomeza agira ati, “Ashobora kuba andusha cash(amafaranga) ibyo simbihakana rwose kuko already agenda mu mudoka, njye ndacyagenda n’amaguru, yagiye muri GUMA GUMA njye sindayijyam. Ibyo byose ni idukorwa tugenda twiyongera k’umuntu yagakwiye kuba amaze kunyurwa ariko magingo aya ng’aya we aragenda akicara akumva ko mu by’ukuri hari ikintu kimwe kibura, icyo kintu rero kibura ni ukuba ku iherezo yabwirwa ko ariwe mwami wa hip hop, y’uko arenze Pfla.”
Pfla ashimangira ko Jay Polly amwitaho cyane, yibiye abafana babo ibanga ry’uko umunsi wa mbere bahura byari byifashe, Ati “Nibuka bwa mbere Jay Polly tubonana cyari igikorwa gikomeye cyane kuri we nta nubwo yanabyumvaga. Man uyu ni Pfla duhagararanye?! Mbona nawe byamurenze cyane ndamucarma mwereka ko ari ibintu biri simple cyane, uko yanyumvaga atariko ndi mu by’ukuri ko ndi umuntu usanzwe cyane mu buryo we atanakekaga.”
PFLA yemeza ko Jay Polly ari we ntantaro yatumye ava muri Tuff Gang
Pfla akomeza agira ati “ So, kuba rero adashobora kurenga Pfla icyo kintu nkeka ko kimurya cyane mu mutima kabone naho wamuha inoti zose zipanze muri BNR(Aseka!)kwicara rero agatekereza akajya kwandika indirimbo nk’iriya k’umusenyi yubatse ahakomeye abandi bubaka kumisenyi n’iki mu by’ukuri njye ntacyo nari namutwaye ariko byumviikane ko uwo muntu ndi muri mind ye cyane antekereza amanywa n’ijoro.”
Selemani Nizeyimana