Tom Cruise araregwa ko yaba yaribye Mission: Impossble-Ghost Protocol

Cinema - 07/02/2014 1:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Tom Cruise araregwa ko yaba yaribye Mission: Impossble-Ghost Protocol

Mu mwaka wa 2011 nibwo igice cya 4 cya filime Mission: Impossble cyiswe Mission: Impossble-Ghost Protocol cyagiye hanze, iyi filime ikaba iri muri filime zakunzwe ndetse zikaninjiza amafaranga menshi ariko kuri ubu McLanahan aremeza ko bayimwibye ndetse akaba aregera indishyi zihwanye na miliyari yamadolari.

Nk’uko Actucine ibitangaza, uyu mugabo Timothy Patrick McLanahan yamaze kugeza ikirego mu nkiko arega abakoze iyi filime barimo na Tom Cruise wanayikinnyemo nk’umukinnyi w’imena ko bamwibye inkuru (script) y’iyi filime yari yaranditse mu mwaka w’1998.

Mu magambo ye Timothy Patrick McLanahan  yagize ati, “njye iyi filime nari narayanditse mu 1998 nyita Heads On. Naje kuyishyira abantu nari nizeye ko bayingurira bakayikoramo filime ariko bayitera utwatsi bavuga ko ntakigenda. Naje kubireka, nyuma mu mwaka wa 2011 nibwo naje kureba iyi filime nsanga ni inkuru isa neza n’iyanye buretse ko bari barayihinduriye amazina bakayita Mission: Impossible-Ghost Protocol nkaba nemeza ko abo nayihaye bakayanga bahindukiye bakayigurisha.”

mission: impossible

Muri iki kirego McLanahan avuga ko yifuza indishyi ikubiyemo amafaranga yagombaga kuzayikuramo ndetse hakiyongeraho inyungu yose hamwe akaba yifuza miliyari y’amadolari.

Iyi filime yagiye hanze mu kwezi k’ukuboza mu 2011 igaragaramo Tom Cruise nk’umukinnyi w’imena akaba ari no mu bayishoyemo amafaranga (producers), yayobowe na Brad Bird, imaze kwinjiza miliyoni zigera muri 695 z’amadolari, McLanahan akaba avuga ko ashaka miliyari y’amadolari.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME:

 

Nyuma yo kumva iki kirego cya McLanahan, uhagarariye Tom Cruise mu mategeko Bert Fields yahise atangaza ko ibyo nta shingiro bifite ndetse bitanashoboka kuko Tom Cruise nta nkuru yigeze yiba nk’uko BBC yabitangaje.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...