RFL
Kigali

MC Mahoniboni akwiye icyubahiro ku bw'ibikorwa yakoze, abatabyemera birabareba-Diplomate

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/02/2014 16:54
3


Umuraperi Diplomate ahamya ko mugenzi we Mc Mahoni Boni yakoze akazi gakomeye cyane mu njyana ya hip hop bityo akaba amufata nkumuraperi mwiza u Rwanda rwagize mu bihe bye ndetse agahakana ko mu ndirimbo ye nshya yise Fassasi wa mbere atamugarutseho agamije kumupfobya.



Uburyo yatondekanyaga amagambo, kuba yarafashe iya mbere mu gukundisha abanyarwanda hip hop ndetse akaza no kubigeraho ng’izo impamvu nyamukuru Diplomate ashingiraho avuga ko Mc Mahoni Boni akwiye icyubahiro no gushimirwa akazi yakoze.

Diplomate ati “ Mc Mahoni Boni mufata mbere na mbere nk’umu rapper mwiza  nshingiye ahanini  ku buryo yatondekanyaga amagambo neza ku buryo buryoheye amatwi n’iyo utakwita kuri composition(imyandikire) cyane  ariko ukumva ko biryoheye amatwi  ariko tutavuze ko na composition ubwayo yari nziza.”

umuraperi Diplomate

Diplomate akomeza agira ati “ Ikindi kandi yabashije kwigarurira abakunzi benshi ahanini bishingiye ku kazi ke. Yaje mu gihe hariho aba rapper bake cyane no mu gihe hip hop yari itarumvikana neza abasha kwigaragaza nkawe ubwe no kugaragariza abantu ko byose bishoboka. Ushishoje wabona neza ko yabashije guhagarara ahanini imbere ya benshi mu bariho  icyo gihe niba ntibeshye.”

UMVA INDIRIMBO FASSASI WA MBERE YA DIPLOMATE

Mu kiganiro twagiranaga na Diplomate tugaruka ahanini ku mpamvu yamuteye kwifashisha Mc Mahoni Boni muri Intro y’indirimbo ye Fassassi wa mbere aho aba amugereranya na Yohani wo muri Bibiliya naho we akigereranya na Yesu, Diplomate yatangarije inyarwanda.com ko  yabikoze mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwe akurikije ibigaragarira abantu.

Mu magambo ye yagize ati “ Logic irimo ni uko buri kantu kose kabaho cyangwa ibyo dukora byose ibitoya n’ibikomeye byose niko Imana iba yashatse ko bigenda nta kindi. So, simply Imana yari yarapanze ko Mahoniboni azaza akarapa abantu bakamumenya nyuma y’igihe akazagenda, nyuma yaho na Diplomate akaza gusa akaza adapfobya cyangwa ngo agaye ibyo Mahoniboni yakoze ahubwo akabishima kandi agakomereza muri ya style yakoraga.”

diplomate

Yasoje agira ati, “  ruriya ni urugero nifashishije rwo muri Bibiliya gusa kuko Yohani na Yesu bari abahanuzi naho twe tukaba turi abantu basanzwe gusa aho bijya guhurira ni uko  buri wese yari afite abayoboke runaka, umwe abanziriza avaho undi araza. So, ubutumwa naha Mahoniboni namubwira nti respect kandi ibyo wasize ukoze twarabishimye.”

Mu kiganiro na Diplomate yaboneyeho gutangariza abakunzi be ko muri iki gihe arimo gukorana umwete ku mushinga wo kumurika album ye ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka. Mu gihe afite intego yo gukomeza gushyira hanze indirimbo z’amajwi, ubu akaba agiye no gutangira gufata amashusho y’indirimbo ze nshya akomeje kugenda ashyira hanze ahereye kuyo yise Kirazira.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cissyemma10 years ago
    Ntuye Hano Ug Nukuri Ibyo Dpg Avuga Nibyo Kabisa . Mahoni Bone , Yatumye Abaraperi Batinyuka . Ikindi Umuntu Ushaka Gutora Muri Galax Abigenza Gute . Murakoze
  • joy10 years ago
    ndagukundaa courage pee imana irikumwe nawe.
  • munger ally9 years ago
    diplomate arabizi





Inyarwanda BACKGROUND