Urutonde rw'inyamaswa z'inkazi zihitana abantu benshi ku isi

Utuntu nutundi - 03/02/2014 4:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Urutonde rw'inyamaswa z'inkazi zihitana abantu benshi ku isi

Ubushakashatsi bwakozwe nurubuga Viral nova mu kugaragaza inyamaswa zihitana abantu benshi ku isi, aho rwifashishije amakuru anyuranye nkimpfu zabantu zagiye zivugwa bahitanywe ninyamaswa, rwagaragaje ko umuntu ari ku mwanya wa mbere mu nyamaswa zihitana abantu benshi ku isi buri mwaka.

Ibi birunganirana n’umugani abanyarwanda bakunze guca ko inyamaswa mbi ari umuntu. Kuza ku mwanya wa mbere k’umuntu mu nyamaswa zihitana abantu benshi bituruka ku ntambara ziba hirya no hino ku isi aho mu mwaka hapfa abantu amamiliyoni baguye muri izo ntambara.

DORE INYAMASWA 10 ZIHITANA ABANTU BENSHI:

10. Imbwa zo mu rugo

Imbwa zo mu rugo ziba zisa nk’izatojwe umuco wo kuba mu bantu, ariko akenshi iyo zibaye mu ngo ba nyirazo bazifata nabi cyangwa bakazitoza kuryana ziba zishobora kwica. Mu mwaka imbwa zihitana abantu babarirwa mu 186.

9. Imbogo

Imbogo ni inyamaswa zikunze kuba mu mashymba, no muri pariki nyinshi ku isi ariko iyi nyamaswa igira ubugome bw’indengakamere ku buryo aho ibonye umuntu ihita ishaka kumwivugana. Imbogo mu mwaka zihitana abantu babarirwa muri 200.

8. Inzovu

Inyamaswa nini ku isi, nti izi kwiruka kubera ubunini bwayo ikaba ikunze kuba mu ma pariki. Iyi nyamaswa nayo ihitana abantu babarirwa kuri 500 mu mwaka abenshi bakaba bapfa bazize kubakandagira.

7. Ingona

Iyi nyamaswa iba mu mazi, ikunze guhitana abantu benshi bajya koga mu mazi y’inzuzi n’ibiyaga zibamo. Iyi nyamaswa mu mwaka ihitana abantu babarirwa hagati y’1500 na 2500.

6. Imvubu

Iyi nyamaswa nayo yibera mu mazi. Nti ikunda kwiyenza cyane nk’ingona ariko nayo igira abo ihitna cyane cyane abayisanga mu mazi, ikaba ihitana abantu babarirwa ku 3000 mu mwaka.

5. Scorpions

Aka gakoko kabarizwa mu bwoko bw’ibimonyo, kari mu dukoko duto tugira ubukana budasanzwe. Ku isi habarizwa amoko yatwo asaga 1500 muri yo 25 akaba ariyo agira ubukana bwica. Utu dukoko ku isi duhitana abantu bagera ku 5000 buri mwaka.

4. Inzoka

 Benshi bayita umwanzi w’umuntu kuko aho ibonye umuntu hose ihita ishaka kumurya. Iyi nyamaswa ibarizwa mu bwoko bw’ibikururanda ihitana ubuzima bw’abantu babarirwa ku 50,000 buri mwaka.

3. Isazi ya Tsetse

Ubu bwoko bw’amasazi atera indwara y’umusinziro ku bantu, bubarizwa mu mashyamba yo kuri koma y’isi (equateur) mu gace kazwi nka Tropical. Indwara ituruka ku kurumwa n’aya masazi ihitana abantu babarirwa mu 500,000 cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

2. Umubu utera agakoko ka Malaria

Uyu mubu ufite ubukana bukomeye dore ko indwara utera (malaria) iri ku isonga mu ndwara zihitana benshi ku isi. Abantu basaga miliyoni ku isi yose bitaba Imana buri mwaka bazize Malaria iterwa n’uyu mubu.

1.Umuntu

Ni koko “inyamaswa mbi ni umuntu”. Urebye intambara ziba hirya no hino ku isi, zitezwa n’abantu kandi zigahitana abantu aho ku isi buri mwaka nibura abantu basaga miliyoni 10 bahitanwa n’intambara n’ingaruka zazo. Nta kabuza umuntu niwe nyamaswa ihitana benshi ku isi buri mwaka.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...