RFL
Kigali

Byinshi kuri Uwimana Consolee uzwi nka Nyiramariza mu Runana ndetse na Manyobwa mu Ikinamico Musekeweya

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/02/2014 9:45
7


Uwimana Console yamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana nka Nyiramariza, umugore wa Sitefano, nyina wa Nizeyimana anamenyekana kandi mu ikinamico Musekeweya aho akina ari umugore wa Kibanga.



Dore Ikiganiro kirambuye yagiranye n’Inyarwanda.com :

Watangira utwibwira.

Nitwa Uwimana Consolée, navutse mu mwaka wa 1964,ndi umubyeyi w’abana 5. Nk’uko abantu banzi nkaba nkina mu ikinamico Urunana  nitwa Nyiramariza nkanakina nitwa Manyobwa mu ikinanamico Musekeweya.

Manyobwa wo mu Ikinamico Musekeweya

Ese watangiye gukina amakinamico ryari ?

Natangiye gukina ikinamico mu mwaka wa 1984, ntangira nkinira mu itorero indamutsa rya ORINFOR aho nakiniye amakinamico menshi atandukanye harimo iyamenyekanye cyane yitwa “Bazirunge zange zibe isogo”. Nyuma y'aho mu mwaka wa 2002 nibwo natangiye gukina mu ikinamico Urunana  naho Musekeweya yo nayitangiye hashize nk’umwaka batangiye.

Azwi nka Manyobwa wo mu Ikinamico Musekeweya

Kuva watangira gukina Urunana mu mwaka wa 2002 hari abantu bafashe Uwimana Consolée nka Nyiramariza?

Yego rwose bimbaho cyane rwose. Kuko urareba nk’ibintu nkina ni ibintu bikunze kubaho no mu buzima busanzwe. Ugasanga hari abagore babaho barabaye ba Nyirandarwemeye, bafite urushako rubi ndetse n’urubyaro rwabananiye ariko ugasaga bakomeza kwihangana bagaharanira ko urugo rwabo rukomeza rugakomera. Usanga rero abntu baba bambabariye nkanyura nko ku bantu bakangirira impuhe. Ndetse bamwe ntibatinya no kunsanga bakangira n’inama. Bati uri umugore w’umutima rwose jya ukomeze wihangane. Umugabo wawe ni umusinzi, arakuvunisha, umuhungu wawe yarakunaniye ariko ujye ukomera.”

Azwi nka Manyobwa na Nyiramariza mu makinamico

Ibi rero bimfasha kumva ko nanjye hari abo mpa urugero. Nubwo baba bansanze ndi Consolee ariko mbasha kubasobanurira bakamenya isomo mba nshaka gutanga. Kuko nubwo abenshi bashobora kubyumva nk’imikino ariko bibaho cyane ndetse hari benshi bigira icyo bigisha. Hari ba Nyiramariza naba Sitefano hanze aha. Bibafasha rero kumviraho.

Muri Musekeweya ho kubaho nka Manyobwa mu buzima busanzwe byo bimeze bite?

Manyobwa wo mu Ikinamico Musekeweya

(Aseka) Ni amahirwe nagize kuba narabaye mu itorero Indamutsa muri biriya bihe hari Abadage bazaga kuduhugura ku bijyanye no gukina amakinamico ku buryo kubikina biba binyoroheye cyane. Ni ukuvuga ngo nshobora gukina buri kintu cyose nta soni ngo runaka aranyumva ate? Kandi iyo mbikina mbasha kubikina nkagerayo koko. Kubirebana na Manyobwa rero nibyo koko ni umugore usekeje ariko nanone na we hari inyigisho atanga rwose. Nk’urugero njye nshimira cyane Manyobwa ko nubwo yamaze igihe kinini nta mugabo afite ariko ntiyigeze ajya mu gasozi ahubwo nshima cyane ariya mapiganwa akorera mu rugo.

Abagabo bamusanga iwe. Ni icyerekana ko ari umugore wihagazeho. Ku bijyanye nuko mbibona mu buzima busanzwe hari ubwo mba nigendera ngahura n’abantu bati “Mpuye na Manyobwa rwose. Ni agakecuru katagira amenyo kari hariya rwose ndakabonye.” Cyangwa se n’umuntu wese utagira amenyo bakamwita manyobwa natekereza ko uretse n’ibihanga nta n’inyinya ngira nkumva binsekeje cyane.

Gukina ikinamico bisaba ko ugerayo, ukabikina rwose nk’aho aribyo. Ese nta gace waba warakinnye mu ikinamico Urunana ngo wumve kagukoze ku mutima mu buryo busanzwe?

azwi nka Manyobwa wo mu Ikinamico Musekeweya

Nibyo rwose kandi nk’umuntu burya ibyo ntibyabura. Ntibyabura rero bijyabibaho cyane kuko burya iyo ukina ibintu ntureba ku ruhande utanga inyigisho utabanje guca hirya no hino. Nibyo rero hari ubwo ubikina cyane bikagukoraho cyane. Urareba igihe umuhungu wanjye Nizeyimana yaneshyerwaga ko yateye inda Aline, agatereranwa n’abantu bose barimo na se byarambabaje cyane kuko byatumye ntekereza ko biriya bintu bibho cyane mu buzima busanzwe. Hari ubwo umuntu abeshyerwa rwose ndetse hakaba hanagaragara ibimenyetso simusiga. Kuko rero Imana ariyo gusa ibasha kureba mu mutima wa buri wese hari ubwo umuntu ashobora kurengana kandi mu mutima we year rwose.

Muri Musekeweya se ho haba hari akagukoze ku mutima mu buryo runaka?

Yego rwose muri naho birahari ariko byo ntibibabaje. Ndetse iyo mbitekereje biransetsa. Urabona ubwo najyaga kwa muganga kureba ko nasamye. Umugore ungana najye rero kujya kubaza abandi uko babyara, kongera kwifuza urubyaro byambereye ibintu bishimishije cyane ariko kandi nkishimira ko nubwo byansetsaga byanteraga n’ishema kuko natangaga ubutumwa ku bantu bose ko bagomba gukurikirana imbyaro zabo.

Ni ubuhe butumwa waha abantu cyane cyane abagore by’umwihariko abari n’abategarugori bagukurikirana?

Icyo nababwira ni uko n’ubwo byitwa ikinamico ariko si imikino gusa ahubwo ni inyigisho. Haba hagomba kuvamo inyigisho basigarana. Kuba rero abantu bakunda amakinamico yaba Musekeweya, Urunana ndetse n’indamutsa ntibagakwiriye kubyumva gusa ngo birangirire aho ahubwo bite ku nyigisho zibasigira. Abagore bigire kuri Nyiramariza kwihangana no gukomera ku ndangagaciro z’urugo bibuke ko aribo ba mutima w’urugo kuko mu Kinyarwanda baravuga ngo “Ukurusha umugore aba akurusha urugo”. Bubake ingo zabo mu mahoro.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mupenzi10 years ago
    Nkunda urunana evona aracyari muto niyakire ibyamubayeho maze abwize ukuri mugisha yegere mugeni amugire inama kuko evona akeneye umuntu winararibonye .peter ndagukunda byumwihariko kuko ukiri muto ariko gabanya gukunda inkumi.,bitakubuza kwiga.Thanks
  • nini10 years ago
    mukomeze kutubwira nayandi makuru yabakinyi burunana
  • 6 years ago
    Turamwemera, haba murunana, musekeweya n'umukinnyi pee!
  • 6 years ago
    Nzeyimana Alfred
  • Iraguha Remy3 years ago
    Nyiramariza turamwemera cyane murunana kuko agenda aduha inyigisho nziza cyane!
  • MUGISHA patrick nuye mukarere ka RUHANGO mumu renge waMBUYE umudugudu waRUYENZI2 years ago
    MURAKOZE DUKUNDA KUMVA IKINANAMICO MUSEKEWEYA CYANECYANE INKURU YA SHEMA NA BATAMURIZA MURAKOZE.
  • NKESHUBUZIMA epiphanie2 months ago
    Nyiramariza ndamukunda cyane kuko aduha ubutumwa bwiza.





Inyarwanda BACKGROUND