RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Depite Bamporiki Eduard uzwi nka Tadeyo mu ikinamico Urunana

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/01/2014 10:21
16


Bamporiki Uwayo Edouard ni umukinnyi w'amafilime, umukinnyi w'amakinamico ndetse akaba n'umwanditsi w'ibitabo, imivugo n'ibisigo, akaba azwi cyane mu ikinamico urunana aho akina yitwa Tadeyo cyangwa se Kideyo, papa wa Budensiyana na Solina, inshuti ya Bushombe na Sitefano b'i Nyarurembo.



Bamporiki Uwayo Edouard yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Yakuze akunda cyane kwandika cyane cyane imivugo, aho yagendaga yitabira amarushanwa atandukanye mu bigo by’amashuri. Afite imyaka 11 gusa y’amavuko, yakoze umuvugo witwa “Iyobadatsembwa tuba dutwenga” ari nawo watumye amenyekana nk’umusizi akiri umwana, nyuma amaze kuba umusore yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu, nko ku munsi mukuru w’Intwari n’indi minsi mikuru itandukanye.

Bamporiki

Bamporiki Edouard yari asanzwe akunda kumva cyane ikinamico “Urunana” akiri muto, akayikunda cyane ndetse akifuza kuba yabasha nawe kuba umwe mu bakinnyi b’Urunana. Mu mwaka wa 2003 nibwo yashakishije aho umushinga utegura Urunana ukorera, arahamenya maze agezeyo arabinginga ngo bareke ajye akina n’iyo batamuhemba ariko akaba umwe mu bakinnyi, aza kubyemererwa maze ahabwa umwanya wo gukina yitwa Tadeyo.

N’ubwo abantu bagiye bumva Tadeyo akina ari umusaza mukuru ndetse ufite abana bakuru n’abuzukuru, yari muto cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka 20 gusa y’amavuko ndetse abantu bakinaga byumvikana ko ababereye umubyeyi mu ikinamico Urunana harimo abamurutaga cyane.

Mu bindi bijyanye n’ubuhanzi, Bamporiki Edouard yakunze kugaragara mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n’ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z’abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo. Muri filime yagaragayemo harimo z’abandi harimo iyitwa Munyurangabo y’umugabo witwa Isaac  Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa Rwanda take two ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, Kinyarwanda ya Ismael afatanyije na Eric Brown n’iyitwa Imitoma ya Kwezi John.

Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa Ukuri kuri he ndetse na Long Coat (Ikote rirerire) hamwe n’izo yagiye akinamo z’abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y’amafilime atandukanye mu bihugu by’u Burayi na Amerika. Mu mwaka wa 2006 yitabiriye Iserukiramuco ry’amafilime rya Cannes mu gihugu cy’u Bufaransa, muri 2010 yitabira iserukiramuco  I Rotterdam mu Buholandi, muri 2011 yitabira iserukiramuco muri Turukiya ryitwa “Crimes and punishment”. Mu mwaka wa 2011 kandi yitabiriye irindi serukiramuco muri Heart Land  muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu bijyanye n’ibihembo, muri 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime “Long Coat”, iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b’abanyarwanda nka Miss Channel, Mani Martin n’umukinnyi Jimmy Gatete. Muri 2011 yabonye igihembo cy’umukinnyi mwiza (Best Actor) mu iserukiramuco rya Heart Land.

Aha Bamporiki Edouard yamurikaga igitabo cye cyitwa "Icyaha kuri bo, ikimwaro kuri njye"Aha Bamporiki Edouard yamurikaga igitabo cye cyitwa "Icyaha kuri bo, ikimwaro kuri njye"

Nyuma y’ubuhanzi mu byiciro bitandukanye, Bamporiki Edouard mu mwaka wa 2013 yatorewe kuba intumwa ya rubanda, ubu ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Bamporiki ni umugabo wubatse, akaba yarambikanye impeta y’urudashira na Uwingabire Claudine tariki ya 18 Ukuboza 2010.

Edouard Bamporiki

Uretse kuba ari umudepite, Bamporiki Edouard yanakomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi, dore ko acyumvikana mu ikinamico urunana nka Tadeyo, akaba yaratangarije inyarwanda.com ko gutanga ubutumwa mu bihangano nabyo ari ukuba intumwa ya rubanda.

Depite Bamporiki Edouard n'umufasha we Uwingabire Claudine Depite Bamporiki Edouard n'umufasha we Uwingabire Claudine 

Mu bijyanye n'amashuri, bamporiki Edouard yagiye yiga amasomo atandukanye mu bihugu bitandukanye, harimo amasomo ajyanye na sinema aho yize i Burayi ahitwa Plague ibijyanye na sinema, aza no kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye no kubaka amahoro no kurwanya amakimbirane, naho mu masomo asanzwe akaba ubu yiga mu mwaka wa kane muri Kaminuza Yigenda ya Kigali (ULK) mu ishami ry'amategeko.

Bamporiki n'umugore we

 

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fm10 years ago
    Ndamukunda
  • Robert10 years ago
    Eduard Ndamwemera, Kuko Ni Umugabo, Cyane Cyane Kubijyanye No Kubanisha Ikiremwa Muntu!!
  • TITO10 years ago
    Ese burya yize atandatu gusa?! Uyu ni umugabo ufite intego (byaba mubyiza cg mubibi). Icyo yashakaga yakigezeho n'akomereze aho ariko baca umugani ngo rira bien qui rira le dernier.
  • maumau10 years ago
    jye uyu mugabo ndamwemera kbsa.
  • Keza10 years ago
    Umva Tito kweli ngo yize Atandatu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! ubuse wasomye inkuru? niyo ataba yarize narimwe njye mpa agaciro ibyo umuntu amariye abandi apana ibyo yimariye!!!!!!!!!!! courage hon
  • claude10 years ago
    jyenda urumugabo kabisa
  • jpaul10 years ago
    nge mbona ari intumwa Imana yongeye kohereza mu bantu! bamwe baremeraga abandi bagapinga! ariko uriya mugabo arasobanutse!
  • ivubi10 years ago
    Oya Tito, ntugahubuke kuvuga. Bakubwiye ko ubu yiga muri ULK mu mwaka wa nyuma w'amategeko. Gusa njye icyantangaje kuri we ni aho numvise atanga ubuhamya bw'ukuntu ngo yajyaga yinjira muri za office agiye kwaka services ngo akagenda apfutse amazuru ngo batabona ko ari umuhutu!!!!! niba atari amaco y'inda ni umuhezanguni rwose. Hari ababyakiriye nko kuvugisha ukuri ariko njye nabifashe nk'ubuhezanguni.....Anyway, uyu Bamporiki mukundira ko agaragaza ibiri ku mutima we kandi akaba actif byonyine uroye aho yagiye anyura anerekana ibihangano bye namubwira nti "big Up" kandi nkanongera nti "mbere yo kuvuga ujye abanza ukarage ururimi inshuto esheshatu mu kanwa...
  • Zenkoro10 years ago
    Turakwemera Urumuntu Wumugabo
  • Bijou10 years ago
    Ariko ntakabeshye ngo yakunze Urunana akiri umwana. Egokoooooooooooo. Urunana rwatangiye 98 se yari afite imyaka ingahe ngo avuge ko yaarukunze akiri umwana. Uyu munyamakuru na we ntiyashishoje ndabarahiye!
  • Eric10 years ago
    Kbs n'umuntu twemera
  • Alphonse mbigirente6 years ago
    Uyu ni umugabo nyamugabo. Turamwemera. Komerezaho mu nshingano nshya wahawe. Imana ikomeze ikongerere ubwenge.
  • Uwizeyimana Sandrine4 years ago
    uyu mugabo ni umunyabigwi rwose kandi arasetsa pe!
  • Mushimiyimana Bosco3 years ago
    Ndamukundacyane ndamwemera ndifuza kuzahura nawe tukaganira muzaduhuze murakoze
  • Nsengiyumvapascal3 years ago
    Uwo mugabo ndamukunda cyane ni my rolemodel, mbanifuza kuba nabona nimero ze nkajya muvugisha.
  • Junior1 year ago
    Nsomye comments mbona uburyo bamutakaga ngo nintwari nibuka ukuntu ejobundi yabatengushye akagwa mucyaha cya ruswa 🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣





Inyarwanda BACKGROUND