Miss Uwitonze Sonia Rolland yapfushije umubyeyi

- 22/01/2014 6:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Uwitonze Sonia Rolland yapfushije umubyeyi

Jacques Rolland benshi bazi ku izina rya Jacky akaba ari na we mubyeyi wa Miss Uwitonze Sonia Rolland, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2014 nibwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rwe akaba yaguye muri Cluny.

Mu ibaruwa y’akababaro yanditswe n’ubuyobozi bwa Diaspora y’abanyarwanda baba mu Bufaransa, bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’uyu mubyeyi wa Sonia Rolland witabye Imana agifite ibitekerezo byubaka umuryango nyarwanda dore ko yakundaga iki gihugu mu buryo bukomeye kuva kera.

Sonia hano yari kumwe na se akiri muto

Uyu mubyeyi, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye muri Komine ya Cluny mu Bufaransa ari naho amaze arwariye indwara ya Kanseri ari nayo imuhitanye.

Hano kuri iyi foto ni ababyeyi ba Miss Sonia Rolland, bari kumwe nk'umuryango. Uyu musore wicaye ibumoso ni musaza wa Sonia Rolland

Ibaruwa twagejejweho na Diaspora y’abanyarwanda baba mu Bufaransa iragira iti: 

Bavandimwe, nshuti,

Tumaze kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Jacques ROLLAND, benshi mu muryango we n’inkoramutima ze bitaga Jacky, yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2014 akaba yaguye i Cluny.

Imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro no kumuvugira amasengesho, iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu saa munani n’iminota 30 zo ku gicamunsi(14h30) muri Cluny mu irimbi ryuyu mujyi. Ni nyuma ya Misa yo kumusabira izabera muri Kiliziya ya Notre Dame de Cluny mu Bufaransa. 

Amasengesho yacu aramuherekeza kandi ibitekerezo byacu tubyerekeje ku mugore we Landrada hamwe n’abana be Sonia na Mickaël.

Roho ye niruhukire mu mahoro 

Vanessa RUPIA COSTENTIN

Présidente 

Dore amwe mu mateka ya Miss Uwitonze Sonia Rolland:

miss sonia Rolland

Hano, Mama wa Miss Sonia Rolland yari afite imyaka 30 y'amavuko

Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 (Miss France 2000), akaba ari imvange (metisse) wa mbere w’umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia Rolland ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we

Sonia avuka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabashije kuba nyampinga mu gihugu cy’u Bufaransa, Sonia ni umukinnyi w’amafilime yakunzwe cyane ku isi ndetse akaba azwi cyane nk’umukinnyi  w’amafilime y’urwenya.

Uyu Miss Sonia Rolland yakurikiye mu mujyi wa  Bourgogne mu mujyi muto witwa  Cluny. Uwitonze Sonia Rolland ni we mukobwa wa mbere ufite inkomoko muri Afrika wabaye Nyampinga w’u Bufaransa.

Mu mwaka w’1990 nibwo umuryango we wavuye i Kigali wimukira i Bujumbula, Burundi. Mu mwaka w’1994 nibwo intambara yatumye bava mu Burundi berekeza mu gihugu cy’Ubufaransa ari naho se akomoka.

Mu Kwakira 1999 nibwo uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Miss Bourgogne  ari nabyo byamuhesheje amahirwe yo guhatanira kuba nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000 ari nabwo yambitswe iri kamba. Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda yambitswe iri kamba ku nshuro ya 71 iki gihugu gitora nyampinga wacyo.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu gukina filimi yaje mu bakobwa 10 ba mbere bageze mu cyiciro cya nyuma mu marushanwa ya Miss Universe umwaka wa 2000.  Muri aya marushanwa yari ahagarariye quartier yitwa Bourgogne mu marushanwa ya MISS France, nuko yegukana uwo mwanya wo kuba Nyampinga w’u Bufaransa .

Mu mwaka wa 2001, ubwo uyu Nyampinga yasuraga u Rwanda yabonye uburyo imfubyi za Jenocide yakorewe Abatutsi zibayeho, mu gusubirayo nibwo yahise ashinga ishyirahamwe  ryitwa “Sonia Rolland et les enfants” muri icyo gihe akaba yari afatanyije na mama we Landrada . Uyu muryango yawushinze mu rwego rwo kunganira aba bana, nyuma uwo mushinga waje guhindura inyito witwa Maisha Africa azenguruka hafi igihugu cy’u Bufaransa ashakira izo mfubyi imfashanyo.

Film yakinnye bwa mbere yitwa “les pygmées de carlo”muri 2002 yatumye amenyekana ndetse na serie za gipolisi “Léa Parker”zacaga kuri M6 zarakunzwe cyane.

Muri 2006 yakinnye muri film ya Richard bohringer yitwa « c’est beau une ville la nuit”naho muri Gicurasi 2007 yagaragaye muri film ya Jacques Fansten “les zygs “ ubu akaba afitanye amasezerano na televiziyo ya France 2 yo gukora filime ku buzima bw'umuhanzikazi nyakwigendera Josephine Baker wamamaye cyane ku mugabane w'uburayi.

Ku itariki ya 13 Mutarama 2007 yabyaranye  na Christophe Rocancourt umwana w’umukobwa witwa Tess Rolland-Rocancour.

Zimwe muri filime Sonia Rolland yakinnye: 2003 : Le P'tit curieux ya Jean Marbœuf, 2006 : C'est beau une ville la nuit, ya  Richard Bohringer, muri 2010 : Minuit à Paris (Midnight in Paris) ya  Woody Allen, muri 2012 : Quai d'Orsay ya Bertrand Tavernier naho muri 2013 : Désordres ya Étienne Faure.

Mu mafilime yakinnye agatambutswa ku ma televiziyo harimo:

Iyo yakinnye muri 2002 yitwa Les Pygmées de Carlo ya Radu Mihaileanu ikaba yaratambutswaga kuri  Arte. Iyi filime yakiniwe muri  Cameroun.

2004-2005 : yakinnye saison ya mbere ya filime  Léa Parker (yari igizwe na  episodes 20) , yerekanwaga kuri  M6.

2005-2006 : yakinnye saison ya kabiri ya  Léa Parker (épisodes30) yatambutswaga kuri  M6.

2006 : Les Zygs, le secret des disparus, ya  Jacques Fansten ikaba yaratambutswaga kuri  France 2.

2009 : yakinnye filime ari umugore w’umunyagitugu Zinedine Soualem muri filime  Moloch Tropical ya  Raoul Peck ikaba yaratambutswaga kuri  Arte. Iyi filime yakiniwe muri  Haïti.

2009 : Affaires étrangères ya Vicenzo Marano ikaba yaratambutswaga kuri  TF1. Iyi filime yakiniwe muri  République dominicaine.

2009 : Les Invincibles  ya Alexandre Castagnetti afatanyije na  Pierric Gantelmi d'Ill nayo yatambutswaga kuri Arte .

2011 : Toussaint Louverture ya Philippe Niang, ikaba yarerekanwaga kuri France 2.

2012 : Cherif ya Vincent Giovanni, ni filime y’uruhererekane yerekanwaga kuri France 2.

2013 : Nos chers voisins fêtent l'été

Munyengabe Murungi Sabin

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...