Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 17/01/2014 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina yamanyamahanga twumva cyangwa akenshi ntituba tuzi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Angelina ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Intumwa”. Ba Angelina barangwa no gukora ibintu byose ku murongo, bagira ubumuntu, bazi gufata ibyemezo, bagirira abandi impuhwe kandi bagira inzozi nyinshi.

Brad ni izina ry’abagabo rikomoka ku rurimi rw’Icyongereza rikaba risobanura “Ikibuga kitakirimo ibiti”. Ba Brad bakunze kurangwa no guha agaciro cyane amarangamutima kurusha ibintu bifatika, bakunze kumenya utuntu twinshi dutandukanye, bakunze kuba ibihangange, bagira ibitekerezo byagutse kandi bakunda umwimerere.

Pitt ni izina ry’abagabo rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Akabuye gato”. Ba Pitt bakunze kurangwa n’umutima mwiza, bazi kubana n’abandi, babasha kuvugira abandi, babasha gutegera amatwi ababagana kandi bariyubaha.

Anita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Ubuntu” Ba Anitha bakunze kurangwa no’ubumuntu, bagira indoto nyinshi, bakora ibintu ku murongo nta kavuyo, bazi gufata umwanzuro kandi kumenya ikibari kumutima biroroshye.

Gloria ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Icyubahiro”. Ba Gloria bakunze kurangwa n’ibitekerezo byubaka, ibyo biyemeje barabisoza, bagira uburyo bwabo bwig=hariye bwo gukora, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.

Priscilla ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “ibyo hambere”. Ba Priscilla bakunze kurangwa n’ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bagira inzozi nyinshi, bagira umutima w’impuhwe kandi kumenya ikibari kumutima ntibigora.

Rihanna ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “Umukobwa w’uburanga n’umutima muzima”. Ba Rihanna bakunze kurangwa no gufata umwanya wo gutekereza ku byo babona, bazi kubana n’abandi, ni indahemuka, bamenyera vuba kandi babasha kumenya aho ukuri guherereye ku buryo bworoshye.

Nawe wifuza kumenya ubusobanuro bw’izina runaka waritwandikira tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...