RFL
Kigali

Nyampinga wa Venezuela 2004 n'umugabo we bishwe

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:8/01/2014 9:38
0


Monica Spear wabaye nyampinga wigihugu cya Venezuela mu mwaka wa 2004, akaba yari umukinnyikazi wa filime ukomeye muri kiriya gihugu no muri Amerika yepfo ari kumwe numugabo we wumwongereza Thomas Henry Berry bishwe barashwe.



Uwivuganye aba bombi,  ni umujura washakaga kubiba aho batemberaga mu modoka mu gihugu cye cya Venezuela.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mirror cyandikirwa mu bwongereza avuga ko ubu bwicanyi bwabaye ubwo Spear w’imyaka 29 y’amavuko n’umugabo we Thomas Henry Berry w’imyaka 39 y’amavuko ndetse n’umwana wabo Maya Veliz w’imyaka 5 y’amavuko batemberaga mu gihugu cya Venezuela, maze imodoka yabo ikaza kubapfiraho, mu gihe bavuye muri iyi modoka bareba ikibazo igize hakaza umuntu byavuzwe ko ari umujura afite imbunda, mu kwitabara kwabo basubiye mu modoka ahita abarasa bagwa aho, uretse ko umwana wabo Maya Veliz ntacyo yabaye gusa isasu rikaba ryaramufashe ku kirenge.

\"\"

Nyuma y’uko uyu muntu utaramenyekana akoze ibi, imirambo yabo yaje gusangwa mu modoka kuri uyu wa kabiri bose bitabye Imana, umwana wabo ariwe muzima yakomeretse ku kirenge akaba yarahise ajyanwa kwa muganga, kuri ubu nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana akaba asigaranye n’umuryango.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, Spear n’umugabo we batewe ubwo batemberaga mu modoka yabo yo mu bwoko bwa Toyota Corolla 2002, bava I Puerto Cabello berekeza mu mujyi wa Valencia, imodoka yabo ikaba yarapfiriye muri El Cambur ari naho umujura yabasanze arabarasa.

\"\"

Biravugwa ko Spear yarashwe amasasu menshi naho umugabo we Berry akaba yararashwe mu gituza gusa, bagahita bitaba Imana naho umwaka wabo we wabashije kurokoka ubu bwicanyi akaba yararashwe mu kirenge, imibiri yabo ikimara kuboneka ikaba yarahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi wa Valencia.

Monica Spear Mootz yavutse tariki ya mbere Ukwakira 1984, avukira Maracaibo, Zulia ho muri Venezuela. Yatorewe kuba nyampinga w’igihugu cya Venezuela mu mwaka wa 2004, ndetse mu mwaka wa 2005 yaserukiye igihugu cye mu marushanwa ya nyampinga w’isi aho yasoje ari igisonga cya 4.

\"\"

Mbere y’uko ajya mu marushanwa ya nyampinga w’isi yasoje ari igisonga cya 4, Spear yari asoje ikiciro cya 2 cya kaminuza mu gukina filime, muri kaminuza ya University of Central Florida.

Spear yakinnye muri filime nyinshi z’uruhererekane zo mu bwoko bwa Telenovelas zikorerwa muri Amerika y’epfo harimo La Mujer Pefecta (La Femme Parfaite) yakinnye mu mwaka wa 2010 yakozwe na televiziyo isanzwe izwi mu gukora izi filime yo muri Amerika y’epfo ikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika ya Telemundo ikaba ari nayo yakoze filime nka El Diablo,…

Monica Spear yashyingiwe umushoramari w’umwongereza Thomas Henry Berry mu mwaka wa 2008 mu kwezi kwa Kamena maze nyuma y’amezi 4 ahita yibaruka umwana w’umukobwa bise Maya Veliz, akaba ari nawe bitabye Imana basize wenyine. uyu muryango wari utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakaba bari mu gihugu cya Venezuela mu biruhuko.

\"\"

Umwaka ushize byavuzwe ko batandukanye mu itangazamakuru, ariko ba nyir’ubwite baje kubivuguruza bemeza ko bakiri kumwe.

Nyuma y’uko bitabye Imana, ubu abashinzwe umutekano bo mu mujyi wa Valencia berekeje aho ubu bwicanyi bwabereye kugira ngo batangire iperereza, kugeza ubu hakaba nta muntu n’umwe wari watabwa muri yombi akekwaho ubu bwicanyi.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND