Kigali

Abaturanyi ba Justin Bieber batangiye gusubiza agatima imbembero

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 16:54
0




Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika byakomeje kubitangaza, uyu musore wari warazengereje abaturanyi be yaba agiye kubaha agahenge akava mu nzu ye yakundaga cyane yari iherereye i Calabasas muri Leta ya Los Angeles nk’uko bakomeje kubimusaba igihe kirekire bitewe n’imyitwarire ye itarabahaga umutekano n’amahoro, nk’uburyo yatwaraga imodoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari, ibirori bitandukanye yakundaga gukora ndetse bakanahamya ko atatinyaga no kunywera ibiyobyabwenge mu maso y’abana babo bakiri bato cyane.

\"\"

Iyi ni yo nzu Justin Bieber asabwa kuvamo byihuse kuko yazengereje abaturanye na we.

Ibi byari byarakuruye umwuka w’urwango hagati ya Justin n’abaturanyi be. Abantu bakaba bakomeje kwibaza uwaba afite ukuri muri bombi kuko kugeza ubu nubwo abaturanyi bakomeza kurega Justin ibirego bitandukanye ubuyobozi bwo butaragira icyaha na kimwe bumuhamya wenda ngo abe yanagihenirwa kuko n’iyo abaturanyi bagerageje kwitabaza ubuyobozi ababishinzwe batangaza ko ibyo uyu musore akora abiterwa no kuba akiri muto mu mutwe ko rwose nta gikuba yaciye.

Umwe mu baturanyi ba Justin waganiriyte na Hollyscoop yagize ati “Byari bikabije cyane. Aba ahantu hatuye imiryango myinshi y’abantu kandi twese rwose twari turambiwe ibirori bye bidashira n’umuvuduko ukabije w’imodoka ye”.

\"\"

Nyuma y’iki cyemezo cyo kwimuka nyina wa Justin Bieber arifuza ko umuhungu we yimukira mui gace ka Hollywood Hills ndetse na Bieber ubwe akaba asanga icyo ari igitekerezo cyiza kuko byamufasha kwegerana n’umuryango we.

Yagize ati “Nanjye nashaka kumenyana n’umuryango wanjye kurushaho kandi nkanawufasha kwaguka. Natakaje imyaka myinshi yari kumera myiza cyane iyo nza kuba ndi kumwe na murumuna wanjye na mushiki wanjye

Nubwo iki cyemezo gisa n’icyafashwe ariko, abaturanyi ba Justin Bieber baracyafite ikibazo cy’uko uwahoze ari umukunzi we, Selena Gomez ari hafi kwimukira hafi aho, bakaba basenga cyane ngo aba bombi ntibazongere gukundana kuko bishobora gutuma Justin yisubiraho akaguma muri aka gace.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND