RURA
Kigali

Uwatwara Guma Guma nkishima ni Mani Martin cyangwa intumwa y'Imana Jay Polly

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:2/07/2013 11:22
2




Mu kiganiro n’uyu muhanzi,yabanje gushimira Bralirwa yashyizeho iri rushanwa rihuza abahanzi bakunzwe mu Rwanda dore ko usibye kubamenyekanisha, Guma Guma isigira abahanzi amafaranga n’imibereho myiza.

Ati, “Icyambere ni uko Guma Guma ari igikorwa cyaje gihesha abahanzi agaciro kuko bituma bamenyekana kurushaho ndetse no muri ya mezi iri rushanwa rimara bakahakura udufaranga two kubafasha. First of all nshyigikiye iriya gahunda.

Nduwimana Jean Paul a.k.a Noopja

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Murabeho yakomeje avuga ko nyuma yo kureba igitaramo cya Live abahanzi bakoreye i Kigali yatunguwe n’uburyoSenderi na Knowless bitwaye mu miririmbira yabo.

Ati, “Ikindi ni uko nkurikije uko nabonye live Concert z'abahatana, nabonye hazaca uwambaye. Natunguwe na stage ya Senderi na Knowless. Bakoze ibintu birenze!!! In general, bose uko ari 11 bakoze akazi katoroshye.

Nduwimana yifuza ko Mani Martin yatwara Guma Guma n'ubwo atari mu irushanwa . Ubuhanga bwa Mani Martin nibwo bwatumye Jean Paul amwifuriza kwegukana iki gikombe


Abajijwe umuhanzi yifuza ko yatwara iki gikombe, Noopja yagize ati, “Uwo nifuza wayitwara nemera kandi nubaha mu byo akora, ni Mani Martin. Uriya mutipe(musore) ni umuhanga mu kwandika, mu ijwi, mu kuririmba live.... Mbega Mani Martin ni umuhatari."


"Undi wayitwara nkishima ni Intumwa y’Imana  Jay Polly. Jay ndamukunda, ni umuntu wanjye kandi arashoboye. Nanga akarengane sana, nababajwe rero nuko guma guma 1 na 2 babimwimye knd warabonaga yujuje conditions zasabwaga ngo umuntu abe Super Star.”

Kuri Nduwimana Jean Paul ngo Jay Polly yujuje ibisabwa byose ngo yitwe Super star

Muri 11 bari mu irushanwa, Noopja yifuza ko cyahwaba bamwe muri aba bahanzi. Ati,“Mu bari mu irushanwa uyu mwaka cyokora nayiha hagati ya Christopher, Mico,Danny, Fireman, Bull Dogg, Dream Boys na Senderi” 

Mu butumwa yageneye abakunzi n’abanyarwanda muri rusange yagize ati, “Ubutumwa natanga buteye butya: 1. Ku bahanzi: mukomeze mwihangane,murwazarwaze hari ubwo bazabona ko ari twe buye rikomeza imfuruka maze za Ferwafa,Ferwaba,Stade Amahoro n'ibindi bigakomeza bikabaho ariko hakabaho na Ministere des Artistes cyangwa Leta ikagira uko itugenza, tugashyirwa ku ibere nk'abakinnyi b'umupira.”

Mani Martin


“Nasaba abahanzi bamwe na bamwe kandi kugabanya ibikoresho,bakagira ubumwe na vision kandi pe bakubaha itangazamakuru. 2. Kuri Leta: nasaba leta ko yatwumva igaha ibihangano byacu ubudahangarwa nk'ubwo iha Indirimbo yubahiriza igihugu. Twifuza ko byibuze leta yashyiraho studio imwe muri buri Karere, igahemba abazikoramo bagafasha abafite impano zabo. 3. Ku bafana banjye: vuba aha ndaje mbagezeho indirimbo nshya nyuma y'igihe kinini.”


Muri Guma Guma zatambutse Jay Polly yabaga afite abafana benshi cyane biganjemo urubyiruko. Hano yari kumwe n'abafana be Nyabugogo


Munyengabe Murungi Sabin.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 11 years ago
    Jay pour yitware urayikwiye nkabandi umufan wawe ndayambaje emy umunyarwanda uri bujumbura turikumwe
  • 11 years ago
    Jay pour yitware urayikwiye nkabandi umufan wawe ndayambaje emy umunyarwanda uri bujumbura turikumwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND