ISOMO RY’UMUNSI: Bakobwa mukunda ko abasore bahora babaratira ko babakundira uburanga, ibi bibabere isomo

- 24/06/2013 1:29 PM
Share:
ISOMO RY’UMUNSI: Bakobwa mukunda ko abasore bahora babaratira ko babakundira uburanga, ibi bibabere isomo

ISOMO RY’UMUNSI: Bakobwa mukunda ko abasore bahora babaratira ko babakundira uburanga, ibi bibabere isomo

Umukobwa yakundanaga n’umuhungu, umuhungu akamukunda cyane ariko noneho biza kugera aho wa mukobwa abona undi muhungu umushimagiza, amubwira ko nawe amukunda kandi yifuza ko bakwikundanira akamutetesha. Ni uko umukobwa yegera wa musore bakundanaga mbere, aramubaza ati: “Ko umbwira ko unkunda, ni iki unkundira ku mubiri wanjye?” Ni uko umusore aramureba aramwenyura, aramusubiza ati: “Njye ndagukunda kandi ngukunda uko uri!”

Umukobwa ntiyabyishimira arongera aramubwira ati: “Ndakwinginze mbwira kuko nshaka kumenya ibyo unkundira ngo numve niba unkunda koko, kuko hari undi musore uri kunsaba ko twakundana we ambwira ko ankundira ko ndi mwiza, ko nseka neza, mfite akajwi keza, mfite uruhu rworohereye, amaso meza, inseko nziza, ingendo nk'iy'umwamikazi, indoro nk'iy'umumarayika... Nonese nawe ni ibyo unkundira?”

Ni uko umuhungu aramusubiza ati: “Oya pe! Ngukundira uko uri! Ngukundiye ibyo byose najya mpora mpura n'ababikurusha ngahita nkwanga. Ntacyo nabona nkubwira ngukundira ahubwo kuko ngukunda uko uteye kose ndabikunda. Indoro, inseko, ingendo n’ibyo bindi byose mbikunda kuko ngukunda, kandi sibyo mpa agaciro kuko mbikunda kuko nyirabyo mukunda.”

Ni uko umukobwa ararakara cyane, ati: “Ndumva wowe nta byawe rwose! Ahubwo ntunankunda nabyumvise ubwo nta bwiza ubona mfite ahubwo urashaka kuntesha igihe cyangwa se unafite abandi. Ndumva ntanashaka gukomezanya nawe rwose!”

Ubwo umukobwa yahise yisangira uwo musore wundi wamubwiraga ibyo amukundira barakundana, hashize iminsi nyamukobwa akora impanuka arangirika cyane. Ni uko wa musore yasanze ajya kumusura amaze koroherwa areba uko yahindutse, aramwitegereza aramubwira ati: “Mbabarira ntitugikomeje gukundana kandi nanjye sinjye unyihanganire. Wagendaga neza nkishima none uzajya ugendera ku mbago, warebaga neza none ijisho rimwe ryavuyemo, nagukundiraga uruhu rwawe rwiza none rwahindutse ikibamba, nikundiraga inseko yawe none dore ibihanga ni byose, wavugaga neza none kubera ibihanga uravuga nk’abakecuru.”

ISOMO: Mwese bashiki bacu ndabizi ko mukunda ko tubabwira ukuntu muri beza, ukuntu musa neza, ko mwambara mukaberwa mbese mushimishwa cyane no kuratirwa ko mwigwijeho ubwiza bw'inyuma (uburanga). Nyamara mbibire akabanga, burya ugukunda nyabyo azagukundira ibitekerezo byawe, imyitwarire yawe, imico n'imyifatire bikuranga! Wibuke erega ko na ba bakobwa bafite iseta mu migina bicuruza ubwo buranga utabubarusha ariko utabajyamo akagukunda aba agukundiye ikikuri ku mutima, aba agukundiye bwa bwiza n’umuco wibitseho ku mutima.

Manirakiza Theogene


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...