Ibi ni ukuri kandi ni ngombwa ko ubifata. umwuka wera atanga ubugingo,ni urufunguzo kuri buri mugisha.
Muri Zaburi 104-30, Bibiliya itubwira ko Imana yaremye ibintu byose maze iha isi ubuzima bushya binyuze mu mwuka wera.
Igihe umwuka wera, umutanga-bugingo aje gutura muri wowe, n'aho umubiri wawe waba wararemaye utagikora, ukubaho kwe muri wowe kukugarurira ubuzima buzira umuze
Bibiliya ivuga ko niba yesu kristo ari muri wowe n'ubwo umubiri waba warapfuye kubera icyaha ko wongera ukaba muzima, ibi bivuze ko n'ubwo waba waramugaye kubera uburwayi, umwuka agusubizamo ubuzima kubwo gukiranuka kwa Yesu (Abaroma 8:10) niba rero waravutse bwa kabiri ukaba waranakiriye umwuka wera nta gitangaza kindi ukeneye kugira ngo ukire ubumuga ubwo ari bwo bwose.
Umwuka wera ni umwuka w'ubuzima (Abaroma 8:2) ntabwo aha gusa umubiri wawe ubuzima, ahubwo aha ubuzima buri gice cyose cy'ubuzima bwawe akazi kawe,amasomo, umuryango n'ibindi kandi nawe aguhindura utanga ubuzima akuraho umwuma wose maze akazana kwera imbuto n'uburumbuke mu buzima bwawe.
Niwe wuzuza amagambo yawe imbaraga kugira ngo ntuyatura ibintu bihinduke, agushyira imbere y'abandi mu gushoboza amaso yawe kubona ibyo abandi batabona, akanasiga ibiganza byawe kugira ngo icyo ukozeho cyose gihabwe umugisha.
Amahoro y'Imana abane namwe!
Shema Prince