Ubwo yagarukaga ku bijyanye n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru muri icyo kiganiro, yagize ati,“Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'umupira y'amaguru buriya bashobora kubeshya ngo ni ubushobozi bwabuze, kandi mu by'ukuri ni indwara birwariye”.
Aha akaba yanabigarutseho cyane ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Jean Lambert Gatare ukunze gukurikiranira hafi ibijyanye n’imikino, aho uyu munyamakuru yamubajije icyo abona cyakorwa maze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amusubiza agira ati, “Umupira w’amaguru bazawureke, bajye bakurikirana imipira y’abandi babishoboye n’aho bo rwose byarabayobeye. Ikipe y’u Rwanda njya nyitegereza nkareba ibyo bakora, nkareba imyitwarire y’abayobozi babo nkabona bakwiye kubireka bakajya birebera imipira y’ahandi babishoboye.”
Abajijwe niba bawuretse abanyarwanda bawukunda batazaba babihombeyemo, Perezida Kagame yasubije ko niba bashaka umupira w’amaguru bakwiye bo ubwabo kuvamo abakinnyi beza bagakina umupira muzima, bitaba ibyo bakazashaka uko babona ama Televiziyo bakazajya bakurikirana imipira y’abandi mu bihugu byo hanze bawushoboye.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame
Aha yanagarutse ku myitwarire n’ikinyabupfura gike gikunze kuranga abakinnyi, ati, “N’iyo batatsinda ariko byibuze babashije kugira discipline mu kibuga! Ujya kubona ukabona umukinnyi arahugira mu gutebeza atebezura yikora ibintu bidasobanutse ngo akunde agaragare nk’umu star… bazabireke rwose”.
Abajijwe kandi n’umunyamakuru impamvu afana ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza kandi nayo imaze iminsi ititwara neza mu mikino itandukanye, yavuze ko nabyo atabishima kuko yayifanaga itsinda none ubu ikaba imaze iminsi ititwara neza ariko anongeraho ko igaragaza icyizere cyo kuzitwara neza mu minsi iri imbere.
Perezida Paul Kagame agerageza kwitabira imipira y'amaguru ikipe y'igihugu Amavubi ikina ariko ibyo abakinnyi bakora mu kibuga ntabwo biba bishimishije
Yagize ati, “Nabyo simbishima; kuko niba ikipe yaratangiye yitwara neza iharanira kuba iya mbere ubu ikaba irwana no kuza mu makipe ane ya mbere (Big Four), nabyo bigaragaza kudohoka ariko byibuze ntiwabagereranya n’aba bacu kuko bo ubona hari ingamba zo kuzitwara neza mu gihe kiri imbere”.
Perezida Paul Kagame ashyigikira imikino mu byiciro binyuranye
Mu gusoza ikiganiro umunyamakuru Jean Lambert Gatare yamwibukije ko kuri iki cyumweru hari umukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Algeria anamusaba ko yaza kuwitabira, aseka cyane amusubiza agira ati,“Nzahagera rwose mbarebe, ndebe aho bageze”. Bikaba hatagize igihinduka rero Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaza gushyigikira ikipe y’igihugu ku mukino wo kuri iki cyumweru.