Abahanzi Neza na Ngabo ntibazwi cyane mu Rwanda nyamara barabiciye muri Canada-VIDEOS

- 14/06/2013 4:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi Neza na Ngabo ntibazwi cyane mu Rwanda nyamara barabiciye muri Canada-VIDEOS

Mu bahanzi b’Abanyarwanda baba hanze hari benshi bigoye kumenya amakuru yabo ariko hari n’abandi batanga amakuru yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho Neza Da Songbird na Ngabo baba muri Canada barabica bigacika nyamara ni bake bazi ibikorwa byabo.

Umuhanzi Ngabonziza Christian amaze imyaka itari mike aba mu gihugu cya Canada akaba amaze gushyira ku rubuga rwa YouTube indirimbo hafi ya zose aho zisurwa n’abantu benshi baba banashyizeho ibitekerezo by’uko bakiriye izi ndirimbo baba abazi ibya muzika ye bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abanyamahanga bumva Igifaransa n’Icyongereza dore ko ari zo ndimi akunda kuririmbamo.

REBA INDIRIMBO YISE CAMARADE DOMINIKE


Ngabo afite ababyeyi b’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko we akaba atuye mu gace ka Brooklyn mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukobwa Neza Da Songbird we asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ndetse kaba afite n’ize ubwe yihimbiye ndetse anakunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye biba bikomeye mu mijyi itandukanye muri Canada birimo igitaramo cya Afro Fest 2012 aho ubwe yivugiye ku rubyiniro (stage) ko akomoka mu Rwanda n’ubwo yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko ngo yakuriye mu Rwanda kandi n’ababyeyi be ni Abanyarwanda.

Uyu mwari yemereye Inyarwanda.com ikiganiro kirambuye kizagezwa ku basomyi mu minsi mike iri imbere.

REBA INDIRIMBO YA NEZA YISE WISH IS MY COMMAND

Elisée Mpirwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...