RFL
Kigali

Mariya Yohana agiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 amaze ku isi

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:13/06/2013 18:39
0




Aya mahugurwa azaba urubuga rw’itangiro  ry’ubumenyi mu buhanzi gakondo aho Maria Yohana azafasha mu gutanga izi nyigisho kubazitabira.

Maria Yohani n’umwe mu bahanzi nyarwanda b’indirimbo gakondo ufite ijwi ry’umwimerere, mu myaka 70 amaze ku Isi akaba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro harimo gusigasira umuco binyuze mu buhanzi n’ubuvanganzo bye, kurerera igihugu biciyemu bigo by’amashuri yanyuzemo yigisha akaba ari n’umwe mu batanze umusanzu mu ibohoza ry’igihugu aho yaje no kumenyekana cyane mu indirimbo  yakunzwe n’abanyarwanda “Intsinzi”.

Mariya Yohana na Knowless. 

Maria Yohana yavukiye mu karere ka Ngoma mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo amazina ye asanzwe akaba ari Mukankuranga Maria Jeanne. Yabaye umwarimu i Rwamagana, Kibungo, Rwamurunga muri Uganda  ndetse na camp Kigali, yaje no kuba umwarimu mu gihe cy’imyaka 15 muri “One stop center” Kimisagara kugeza mu Kuboza 2012.

Tugarutse kuri aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’uyu muhanzi ateganijwe kuwa Kane tariki ya 20 Kamena kuri Goethe-Institut,13,Avenue Paul VI Kiyovu guhera ku isaha ya saa mbiri n’igice za mugitondo kugeza ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uyu muhanzikazi azwi cyane mu ndirimbo Intsinzi

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND