Nsanzabera Jean de Dieu amaze kwandika ibitabo 56 harimo ibisigo n’imivugo 250 harimo iby’amazina y’inka ubushakashatsi k’umuco,amateka n’ururimi,ibyivugo by’imyato n’amakinamico, ibitabo by’imigani n’ibisakuzo.
Ni kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kamena i Remera kuri stade Amahoro mu ihema ry’igicumbi cy’umuco, aho uyu mugabo nyuma y’imyaka itanu yari amaze agitegura azabasha kumurikira abanyarwanda igitabo ku mateka y’u Rwanda kuva mu myaka ya za 300 kugera 1900.
Uretse iki gitabo gikuru, Nsanzabera Jean de Dieu kuri uwo munsi avuga ko azanaboneraho kumurika ibindi bitabo umunani birimo iby’imigani y’imigenurano isobanuye, iby’ibisakuzo, ikeshamvugo n’ ishoberamahanga zisobanuye n’imigani miremire byo gusoma.
Biteganijwe ko iyi gahunda izatangira guhera ku isaha ya saa saba n’igize za manywa , aho abazaba bitabiriye iki gikorwa bazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo chorale Ubugingo bushya, Daniel Ngarukiye na Sophie Nzayisenga.
Iki gitabo ku mateka y’u Rwanda kizatangira kugurishirizwa muri iki gitaramo ku mafaranga y’u Rwanda 15,000 nyuma yaho abazajya bacyifuza bakazajya bagisanga ahantu hatandukanye hacururizwa ibitabo nko muri Library Caritas, Ikirezi n’ahandi.
Nsanzabera Jean de Dieu ni umusizi ubimazemo igihe kirekire wemeza ko ari ibyo akora ari Impano y’Imana yivukaniye ariko by’umwihariko akaba anabikomora ku ruhererekane rw’umuryango wabo aho sekuru we yari gaca-migani akaba n’umwisi w’amazina y’inka.
Nsanzabera Jean de Dieu arasaba abanyarwanda bose ndetse na baturarwanda kuza kumutera ingabo mu bitugu ubwo azaba amurika iki gitabo cye dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu.
Selemani Nizeyimana