Abahanzi n’abaririmbyi bo mu Rwanda bafashwa n’iyi sosiyete kubona inyungu babikesha uko ibihangano bikoreshwa mu telefoni zigendwana bityo uko zikoreshwa akaba ariko inyungu zigenda zitandukanye.
Nkindi Victor, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’iyi sosiyete avuga ko bitegereje aho u Rwanda rugana ashingiye k’uho rugeze mu mwaka wa 2013, asanga isosiyete ahagarariye nayo mu ntambwe yateye, izarushaho gukomeza kujyana n’iterambere, ubundi igafasha ko buri wese agabana inyungu ze mu buryo bunyuranye.
Aganira n’itangazamakuru, Nkindi yagize ati “Ubu Net Solutions uko mbitekereza nitwe ba mbere babashije gufasha abahanzi kugabana nabo inyungu mu byo bakora tubaha ijanisha baba barasinyanye natwe mu masezerano mbere yo gukoresha indirimbo zabo.”
Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2012, indirimbo ya mbere yinjije menshi yinjirije menshi umuhanzi nyirayo, yinjije ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Si abahanzi bamaze kuba ibyamamare Net Solutions ifasha bonyine, kuko hari n’abataramenyekana bava nko mu byaro nabo ikabakira igasinyana nabo amasezerano ibihangano byabo bigakoreshwa.
Ati “Hari abaza baturutse mu byaro bataramenyekana bakatwegera bakaduha indirimbo zabo, nk’imwe cyangwa ebyiri baba bafite zonyine nazo tukazishyira muri mikorere yacu nk’uko baba babyifuje. Umwe muri bo yaraje kureba uko igihangano ke cyakoreshejwe asanga nyuma y’umwaka indirimbo ye yaramwinjirije ibihumbi icumi turabimuha.”
Net Solutions, mu bikorwa byayo byinshi ikaba impamvu yabateye gutekereza ku bahanzi ari uko uburenganzira bwabo ku bihangano buhonyorwa ugasanga nta terambere bashobora kubona barikesha ibihangano nk’uko i Burayi bikorwa, ahubwo ugasanga za radiyo na televiziyo aribyo byunguka byonyine kandi byifashisha ibihangano by’abandi.”
Uburyo umuntu abonamo Caller tune (indirimbo abantu baguhamagara bagashobora kumva mu gihe bagitegereje ko ubitaba) buratandukanye aho umuntu ashobora gusura urubuga rw’iyi sosiyete, http://www.netsolutions.rw/index.php, cyangwa agakurikiza amabwiriza yahabwa na sosiyete y’itumanaho akoresha, ubundi akabasha kugira indirimbo yihitiyemo yo kunezeza no kurinda abamuhamagara kurambirwa.
Net Solutions, ivuga ko yiyemeje gukomeza gufasha Abanyarwanda bafite telefoni ngendanwa bose gutera imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi ibaha amakuru, ibafasha kwidagadura, inabafasha kubona ubumenyi ku ngingo zitandukanye.
Iyi sosiyete ikora ibikorwa by’ikoranabuhanga rikoreshwa muri telefoni zigendanwa z’ubwoko bwose, (mobile applications), aho ikorana n’amwe mu masosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda ariyo ; MTN na Tigo, iteganya gukomeza uburyo yari isanzwe ikoramo bwo guteza imbere.
TANGA IGITECYEREZO