Iryn Namubiru afungiwe ahantu hatazwi, gupfa kwe biri hafi

Hanze - 09/05/2013 11:47 AM
Share:
Iryn Namubiru afungiwe ahantu hatazwi, gupfa kwe biri hafi

Iryn Namubiru afungiwe mu gihugu cy’Ubuyapani nyuma yo kumufatana ibiyobyabwenge ariko kugeza ubu ntamuntu n’umwe uzi ahantu afungiwe.

Nk’uko byatangajwe mu biyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, Iry Namubiru n’ubwo afunzwe azira ibiyobyabwenge asa n’uwagambaniwe kuko yatumiwe muri iki gihugu kuharirimbira nyamara ngo ntagitaramo cyari cyahateguwe.

Yvette Seguya,mubyara wa Iryn Namubiru, yasabye abafana b’uyu muhanzikazi gusenga bashikamye kuko ari mu makuba ndetse koko n’igihano cyo kwicwa ashobora kugihabwa nk’uko itegeko ryo muri iki gihugu ribiteganya. Umuntu ufatanwe ibiyobyabwenge ahanishwa kwishwa.

iryn

Uyu muhanzikazi afungiwe ahantu hatazwi

Yvette yasobanuye neza ko Iryn yagambaniwe. Yagiye muri iki gihugu atumiwe n’umusore witwa Kim, iki gitaramo cyagombaga kubera ahitwa Yotsukaido Cultural Hall mu mujyi  wa Tokyo ariko byari ukumubeshya kugira ngo akunde aze muri iki gihugu afatwe afungwe.

Ati, “Umusore witwa Kim, ni umunyankole utuye mu Buyapani, yabeshye ko acuruza amamodoka, yahamagaye manager wa Iryn amubwira ko ashaka ko aza kuririmba mu Buyapani. Mu by’ukuri, ntagitaramo cyari gihari, yakoze impapuro zicyamamaza ashyiraho Iryn arangije abyereka Manager na we aremera…”

Ntibyarangiriye aho kuko Kim yasabye Iryn ko yanyura mu muryango we(wa Kim) bakamuha igitoki gitetse mu buryo bita umunyigi maze akakimushyira mu Buyapani. Uyu muhanzikazi yarabyemeye apfunyika icyo gitoki yurira indege yerekeza Tokyo. Akigera ku kibuga cy’indege, abayapani ntibazi umunyigi(icyo gitoki), bakibonyemo ibiyobyabwenge niko guhita bamufunga.

iryn

Uyu muhanzikazi yafatiwe ku kibuga cya  Tokyo International Airport. Abapolisi bo mu Buyapani bo bavuga ko uyu muhanzikazi yafatanwe ikiyobyabwenge cyitwa Cocaine cyari mu mutsima w’ibitoki.

REBA INDIRIMBO TIBIBA BINGI YA IRYN:


Munyengabe Murungi Sabin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...