RFL
Kigali

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:22/04/2013 10:16
1




Ntwari Ange Michel niyo mazina yiswe n’ababyeyi akaba yarabonye izuba mu mwaka w’1989 avukira mu Ngagara ho mu mujyi wa Bujumbura aza gukurira i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda ari naho yavuye yerecyeza mu gihugu cya Norvege.

Ntwari Ange Michel uzwi nka Mike Lookee

Lookee yatangiye gukora umuziki by’umwuga aho agereye mu gihugu cya Norvege, aha yaje gushyira ahagaragara indirimbo zitandukanye zagiye zituma agenda  amenyekana, by’umwihariko bamwe mu bamaze kubona amashusho y’indirimbo  Get back up aheruka gushyira ahagaragara mu minsi mike ishize bemeza ko uyu muraperi ufite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi ashobora kugera kure.

Reba hano indirimbo Get Back Up


Kuri ubu uyu muraperi amaze gushyira ahagaragara mixtape yise ‘the outsider’ iriho indirimbo zitandukanye zirimo My style yahereyeho, There she goes n’izindi izi zose zikaba zinumvikana  zikanaboneka kuri Itunes.

Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu muraperi yadutangarije ko yifuza guteza imbere umuziki we ariko kandi akaba yiteguye no guhagararira neza no guharanira icyatuma akarere k’ibiyaga bigari gasohoka burundu mu bibazo bitandukanye kagiye kanyuramo abinyujije mu bihangano bye.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Armel8 years ago
    courage boy abarundi turaje ngoja tuu





Inyarwanda BACKGROUND