RFL
Kigali

Soma wumve uraseka........

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/03/2013 12:08
0


1.Igihe kimwe urugo rwa Serupyipyinyurimpyisi rwari rwatetse ibiryo biryoshye cyane. Noneho bukeye mu gihe umugore atari mu rugo, umugabo aza kwegera agakono kari karimo ibyo baraje. Ni bwo ashatse kukihindaho mu gihe abandi badahari. Ariko aza kubona biza kuba igisebo umugore cyangwa abana baje bag



Akihagera asanga ni ho umugore ari, arimo gusoroma igisusa n’umushogoro. Umugore arumirwa, umugabo akorwa n’ikimwaro ariko agerageza kuhikura ati "kubera ko nshaka kwihuta nasanze nintegereza ko urangiza ngo uze mu rugo ungaburire ndi bwice gahunda mfitanye na ba Binama. Nanze rero kukurindira, ni yo mpamvu nari nzanye inkono ngo umpeho ibyanjye mfungure vuba ngende."

2. Umugore yagiye kuzirika isekurume mu gasozi, agarutse mu rugo ashyira ibishyimbo ku ziko. Hashize akanya yumva aranyotewe, ni bwo agiye kwivumbira yibwira ko ari bugaruke vuba. Ageze iyo avumba ibiganiro biraryoha, urwagwa ruratubuka. Si bwo ijoro ririnze kugwa atari yataha ngo ahishe ibishyimbo acyure n’isekurume !

Hagati aho umugabo yaje kuza yongera amazi mu nkono ateka ibishyimbo birashya, yandurura n’ibintu byose. Nyamugore atahutse, akora ku nkono y’ibishyimbo asanga byahiye. Ati "yooo, ibintu byikoze, dore bya bishyimbo byitetse." Agiye gukinga amadirishya yasize afunguye asanga arafunze. Ati "reba rwose n’amadirishya yifunze !" Ajya hanze kureba amamera yari yasize yanitse arayabura, agenzuye neza asanga ari mu ntebo mu mfuruka. Ati" reba rwose na ya mamera yiyanuye !"

Ubwo agenda agana ahari uburiri ariko mu nzu ntihabonaga neza. Agenda akorakora aba akoze mu bwanwa bw’umugabo we wari aryamye, ariyamirira ati "yewe, koko ibintu bya hano byose byikozeeee, dore na cya Ruhaya nasize nziritse mu gasozi cyicyuye !! Mbega ibintu byiza !!"

3. Umugabo NKUNZABAGABO yanyuze haruguru yo kwa MAYUYA yumva abantu baraganira mu nzu baseka cyane. Yari avuye ku rugendo inyota imumereye nabi. N’ubwo atari umunywanyi wa Mayuya aribwira ati reka mpanyure mbavumbe !!!Nuko Nkunzabagabo yinjira mu rugo buhoro, ageze mu muryango w’inzu ariyasira ati " mwiriwe yemwe kwa Mayuya ?"

Mayuya amwumvise ashikuza igicuma umugabo wari ugifite agishyira mu kwaha mu gikoti kirekire yari yambaye, nuko arahaguruka ati "ntakwilirwa ntakwilirwa ntacyo tulya !!! Inyota yatumaze none tuliganirira gusa !" Ubwo Nkunzabagabo aba yabagezemo areba iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati n’ubundi nuko tutari duherukanye nari ngukumbuye cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi."

Abivuga asingira MAYUYA ngo amuhobere (kuko yali yabonye ko ariwe ufite igicuma mw’ikoti) Mayuya yitaza yiyamira ati Sigaho !!! Sigaho !!! Rekareka !!!UTAMEMERA IKOTI WA MUGABOWE !!!!!

4. Umusore Rudatinya w’i Karama yagiye kuvumba i Bweramvura kwa Mushotsi wa Kavuna, yijuse afata agakoni ke ashogoshera yerekeza iwe. Ageze mu kigunda, abona ibihuru byo mu kigarama yagendagamo biraza bimusanga, kandi akabona bifite isura y’intare. Abona byamusatiriye ku buryo ntaho yabihungira nta n’uburyo yabisiga. Ni ko gukubita ikivugirizo, yongeraho akaririmbo ati "nishyize mu maboko yawe wa ntare we ! Nkuragije na roho yanjye n’umubiri wanjye !"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND