Penny,umukunzi wa Diamond aratwite

Hanze - 26/02/2013 2:57 PM
Share:
Penny,umukunzi wa Diamond aratwite

Umukunzi w’umuhanzi Naasibu Abdul benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi ya Diamond Platinumz biravugwa mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya ko yaba atwite inda y’uyu muhanzi.

Nk’uko ikinyamakuru bong05 cyabitangaje, Diamond,yahakaniye itangazamakuru iby’urukundo rwamuvugwagaho na Penniel Mungilwa ‘Penny’. Kuri ubu inshuti z’uyu mukobwa ziremeza ko yaba atwite ndetse iyi nda akaba yarayitewe n’umukunzi we Diamond.

Diamond

Uyu mukobwa biravugwa ko yaba atwite inda ya Diamond.

Diamond yakundanye n’uyu mukobwa Penny nyuma yo gutandukana n’umukunzi we Jokate wabaye Miss Tanzaniya 2006-2007.

Diamond

Jokate akimara kumenya iyi nkuru yabuze icyo arenzaho abasabira ku Mana kugira ngo ibongerere urukundo bazabane bataryaryana. Miss Jokate yavuze ko yari asanzwe azi ko Penny ari inshuti isanzwe ye n’umukunzi we Diamond ,ntabwo yakekaga ko bazamuca inyuma kugeza ubwo bakundana.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...