SHEMA GASHUMBA, ni umuhungu w’imfura wa Mc Monday, urangije amashuli abanza mu kigo cya Ecole International de Kigali aho yanabashije kurangiza afite amanota meza (Grande Distinction).
Ibi nibyo byaje gutera MC Monday ibyishimo bikomeye ndetse yanga kubyihererana. Abinyujije kuri Facebook MC Monday yagize ati: “…Congratulation SHEMA GASHUMBA you made my day son!” , bishatse kuvuga ngo Kora aha Shema gashuma wanshimishije uyu munsi muhungu wanjye.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na MC Monday yatangaje ko iteka uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko amushimisha kandi aba agaragaza ubuhanga mubyo akora byose.
Amubajije ibanga yakoresheje ngo umungu we abashe kwitwara neza mu bizamini MC Monday yagize ati: “ntarindi banga uretse kumuha urukundo rwa kibyeyi no kumugira inshuti yanjye, nkamukurikirana umunsi ku wundi no kumushyira ku ishuri ryiza kuko niwo murage w'ibanze umubyeyi aha umwana”.
MC Monday yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko uyu mwana babana kuva akiri uruhinja yakunze kuva cyera kumubwira ko aziga gutwara indege cyangwa akiga imibare (Mathematics) ibi akaba aribyo yumva azakomeza kumuteramo inkunga ngo azabigereho.
Jean Paul IBAMBE